Uganda yirukanye abanyarwanda 9 nyuma y’igihe bafunzwe

Abanyarwanda 9 bari bafungiye muri gereza zitandukanye zo mu gihugu cya Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko barekuwe.

Abanyatrwanda 9 birukanwe mu gihugu cya Uganda nyuma y’igihe bafunzwe

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki 15 Ugushyingo 2021, nibwo aba banyarwanda bageze mu  Rwanda ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare, mu Ntara y’Iburasirazuba.

Aba banyarwanda barekuwe barimo abagabo umunani n’umugore umwe, ubwo bageraga ku mupaka wa Kagitumba bakiriwe n’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka, bavuga ko bari bafungiye muri gereza zitandukanye kandi bari bafashwe no mu bihe bitandukanye.

Mu byo batangaje nyuma yo kugera mu Rwanda nuko bavuga ko mu byo bashinjwaga harimo kuba barabaga muri iki gihugu nta byangombwa bibemerera kuba muri iki gihugu cya Uganda, gusa bo bavuga ko ibyangombwa bibemerera kuba muri iki gihugu bari babifite.

Aba banyarwanda barekuwe nyuma y’iminsi 9 gusa, iki gihugu cyirukanye abandi banyarwanda 30 nabo bakiriwe kuri uyu mupaka wa Kagitumba, umwihariko w’aba bannyarwanda 30 barekuwe nuko barimo umugore wibarukiye muri gereza aho yari afungiye akaba yararekuwe afite uruhinja rw’amezi abiri.

Icyo aba banyarwanda bose bahurizaho nyuma yo kugera mu Rwanda nuko baba bafunze mu buryo bubi, aho hari na bamwe bavuga ko bakorerwa iyicarubozo.

Uyu mupaka wa Kagitumba uhuza  u Rwanda na Uganda mu Karere ka Nyagatare, niwo ukunda kwakirwaho abanyawanda benshi barekurwa nyuma y’igihe bafungiye muri iki gihugu cy’igituranyi.

Umubano w’u Rwanda na Uganda wakunze kurangwamo agatotsi gaturuka ku kuba Uganda ishinjwa kuba inyuma y’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, kuba ibihugu bitabanye neza bituma Uganda ifata bamwe mu Banyarwanda ikabafunga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mu bihe bitandukanye Perezida w’u Rwanda Paul  Kagame yagiye agaruka kuri iki kibazo cy’abanyarwanda bafungirwa muri Uganda yavuze ko ntacyo yakora kuko ntako atagize ngo  iki kibazo gikemuke, gusa asaba abanyarwanda kuba bakirinda kujya muri kiriya gihugu mu gihe bishoboka.

- Advertisement -

Perezida Kagame kandi yanahamije ko u Rwanda rutazakora nka Uganda ngo rurenganye Abagande baba mu Rwanda.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW