Uganda yongeye kwirukana abandi banyarwanda 43 bari bafungiyeyo

Nyuma y’igihe abanyarwanda 43 barimo abana bafungiye muri gereza zitandukanye mu gihugu cya Uganda binyuranyije n’amategeko bashyize bararekurwa bahita birukanwa muri iki gihugu.

Aba banyarwanda bavuga ko bari bamaze igihe bafungiye muri gereza zitandukanye muri iki gihugu

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki 17 Ugushyingo 2021, nibwo aba banyarwanda barimo ingeri zose abana, abagore n’abagabo bakiriwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba.

Abanyarwanda bakiriwe ku mupaka wa Kagitumba uko ari 43, barimo abana 11, abagabo 25 n’abagore barindwi.

Nk’uko babyivugira bari bafungiye muri iki gihugu cya Uganda mu magereza atandukanye.ntagihe kinini cyari gishize kuko ku wa 9 Ugushyingo 2021 kuri uyu mupaka wa Kagitumba hari hakiriwe abandi banyarwanda 9 barimo abagabo umunani n’umugore umwe.

Ikibazo cy’abanyarwanda bafungirwa muri Uganda kimaze igihe kitari gito, kuko nta kwezi kwashira hatakiriwe abanyarwanda bagera mu Rwanda birukanwe muri iki gihugu gihana imbibe n’u Rwanda mu majyaruguru ashyira iburasirazuba.

Ibyo abanyarwanda bakirwa n’urwego rw’igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu bahurizaho, ni uko impamvu bafatirwa muri Uganda bagafungwa baba bashinjwa kuba muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gusa bo baba bahamywa ko babifite.

Uretse abafatwa bari basanzwe baba muri iki gihugu, hari n’abafatirwa muri iki gihugu bari bahifashishije nk’inzira iva cyangwa ijya mu Rwanda, uregero rwa hafi ni umwe mu banyarwanda 30 bakiriwe birukanwe muri Uganda tariki 6 Ugushyingo uyu mwaka aho yavuze ko yafatiwe muri iki gihugu arimo ava mu gihugu cya Malawi aza mu Rwanda, gusa ngo yafungiwe muri iki gihugu amezi arenga 5, akavuga ko yafungiwe ahantu hatandukanye ari nako bafashwe nabi.

Ubuyobozi ku ruhande rw’u Rwanda buvuga ko ntacyo bwakora ngo bukemura ihohoterwa abanyarwanda bakorerwa iyo bageze muri iki gihugu, gusa batanga inama yo kuba bakirinda kujya muri iki gihugu mu gihe bitari ngombwa cyane.

Kuva uku kwezi k’Ugushyingo kwatangira iki gihugu kimaze kohereza abanyarwanda bagera kuri 82 ushyizemo n’aba bagejejwe mu Rwanda uyu munsi, bose bakaba birukanwa nyuma y’igihe bafunzwe.

- Advertisement -

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW