Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rutegetse ko Nsengimana nyiri Umubavu TV na bagenzi be 7 bafungwa by’agateganyo iminsi 30 muri Gereza.
Umugore witwa Uwatuje Jouesse wari ufunganwe n’abagabo 8 harimo na Nsengimana Teoneste nyiri Umubavu TV Umucamanza ategetse ko afungurwa kuko Ubushinjacyaha nta bimenyetso bwagaragarije Urukiko byatuma akomeza gukurikiranwa afunze.
Uru rubanza rwageze bwa mbere mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ku wa 28 Ukwakira, 2021. Uwo munsi rwarasubitswe rwimurirwa ku wa 02 Ugushyingo, 2021 abaregwa bose baburanye bahakana icyaha bagasaba Urukiko ko mu bushishizi bwarwo barekurwa.
Ubushinjacyaha bose uko ari 9 bwari bwasabye ko bakurikiranwa bafunzwe iminsi 30 by’agateganyo kubera uburemere bw’icyaha bakurikiranyweho.
Bwavugaga ko iperereza ku bafunzwe rigikomeje.
Ubwo yasomaga Urubanza mu cyumba cy’urukiko kuri uyu mugoroba, abaregwa bose nta n’umwe wagaragaye ku Rukiko ndetse n’Ubushinjacyaha nabwo ntabwo bwari buhari.
Umucamanza yavuze ko Abaregwa 8 urukiko rutegetse ko bafungwa by’agateganyo iminsi 30 kugira ngo iperereza ry’Ubushinjacyaha rikomeze.
Umucamanza yanavuze ko abaregwa mu gihe baba bahamijwe icyaha n’urukiko bahanishwa igihano kiri hejuru y’imyaka ibiri ko ari yo mpamvu itumye urukiko rubafunga by’agateganyo kubera uburemere bw’ibyaha bakurikiranyweho.
Umucamanza yahise avuga ko Uwitwa Uwatuje Jouesse we ahita arekurwa kuko nta bimenyetso Ubushinjacyaha bwatanze bimuhamya icyaha.
- Advertisement -
Umucamanza yategetse ko ahita arekurwa urubanza rukimara gusomwa.
Uyu Uwatuje Jouesse asanzwe atuye mu Karere ka Kicukiro ni Umukozi wo mu rugo rwa Mme Ingabire Umuhoza Victoire washinze ishyaka ritaremerwa na Leta ryitwa DALFA UMURINZI.
Abaregwa bose bafite iminsi 5 yo kujururira icyemezo cy’urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.
Abafunze bagiye bafatwa mubihe bitandukanye kuva mu Ukwakira 2021. Ku wa 14 Ukwakira 2021 Urwego rw’ubugenzacyaha RIB rubinyujije kuri Twiterr rwavuze ko rwataye muri yombi Nsengimana Teoneste nyiri Umubavu TV n’abandi bantu bakekwaho icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha no guteza imvururu muri rubanda.
Urubanza rwari gusomwa ku wa 05 Ugushyingo, 2021 ariko isomwa rirasubikwa kuko bari bagitegura isomwa ryarwo ku mpamvu y’uko abaregwa ari benshi.
Nibwo isomwa ryari ryimuriwe ku wa 09 Ugushyingo, 2021 saa kumi z’umugoroba.
https://p3g.7a0.myftpupload.com/umukobwa-nabandi-bantu-5-batangaza-amakuru-kuri-youtube-batawe-muri-yombi.html
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
UMUSEKE.RW