Umuraperi BJ Crowd yasohoye indirimbo “Ijabiro” irimo isengesho risaba Imana guhindura ibihe

Umuhanzi Nyarwanda Bizimana Jean Claude ukoresha izina rya BJ Crowd uri mu bari kuzamuka  yashyize hanze indirimbo nshya yise “Ijabiro” irimo isengesho isengesho risaba Imana guhindura ibihe inakebura abtuye isi kutagoma ndetse bagaharanira kubana amahoro.

                                 Bizimana Jean Claude ukoresha izina rya BJ Crowd mu buhanzi

BJ Crowd ni umuhanzi wifuza  gukora umuziki uri ku rwego rwiza akagira itafari ashyira mu gutanga ubutumwa bufasha urubyiruko rw’u Rwanda binyuze mu njyana ya Hip Hop.

BJ Crowd avuga ko yakuze afite impano yo kuririmba, ariko akaza kwinjira mu muziki mu 2018, ubu afite indirimbo enye ziri kuri shene ye ya Youtube.

Yakoze indirimbo zirimo “Inanga”, “Ibikundi” n’izindi, akaba afata injyana ya Hip Hop nk’inzira imwe rukumbi anyuzamo ibitecyerezo bye bigamije guhindura isi.

BJ Crowd avuga ko yahuye n’ibimutsikamira byinshi mu rugendo rwa muzika, yabwiye UMUSEKE ko yahagurukiye gukora umuziki utanga ubutumwa burimo n’ibyishimo atibagiwe guhumuriza abari mu bibazo.

Ati “Ngomba gukora umuziki utanga ubutumwa ku Banyarwanda, abagerageza kumva indirimbo zanjye bashimye inganzo yanjye.”

Avuga ko indirimbo “Ijabiro” ari isengesho rikubiyemo inzira y’inzitane kubemera Imana, ayifata nk’umusemburo witerambere rye mu muziki.

Nk’umuhanzi utarahamya izina mu Rwanda atangaza ko agomba gukora cyane kugira ngo abakunzi ba muzika bamwakire mu bandi n’ubwo inzira ikiri ndende.

Ati “Ndi kugerageza, ndashimira abantu bose bakomeje kunyereka ko bashyigikiye muzika yanjye, bimpa imbaraga nanjye sinzabicisha irungu.”

- Advertisement -

BJ Crowd yavuze ko abona muzika Nyarwanda imaze gufata indi ntera mu gutera imbere, akemeza ko abahanzi b’abanyarwanda bakora cyane abigiraho byinshi cyane.

Indirimbo “Ijabiro” ya BJ Crowd

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW