Umutoza wa AS Kigali avuga kuri Seif ati “Ni nde udakosa? Hari abakora ibirenze ibyo yakoze”

Umutoza wa AS Kigali, Eric Nshimiyimana avuga ko nyuma yo kumenya ko Niyonzima Olivier Seif yahagaritswe mu ikipe y’igihugu, yamuhamagaye akamubwira kugira imbaraga ubundi akaza bagakina umupira, icya ngombwa ngo ni uko akora ibyo akora kandi akaza akamuha umusaruro.

Niyonzima Olivier Seif yahagaritswe mu ikipe y’Igihugu Amavubi

Niyonzima Olivier Seif yari mu ikipe y’igihugu Amavubi yakinnye na Kenya umukino usoza itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022, warangiye Kenya itsinze 2-1.

Mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 16 Ugushyingo nibwo hagiye hanze itangazo rihagarika uyu mukinnyi mu ikipe y’igihugu igihe kitazwi kubera imyitwarire mibi.

Hatangajwe ko uyu mukinnyi umukino ukirangira yahise asohoka ajya mu kabari gufata rimwe kandi bari babujijwe, ni mu gihe atanagarutse kuri hoteli kugeza mu gitondo abandi barinda bamusiga ku kibuga cy’indege, byabaye ngombwa ko asigarayo aza nyuma.

Uyu mukinnyi kandi hakaba haragiye hanze amashusho ye ari mu kabyiniro yahuje urugwiro n’abakobwa.

Umutoza wa AS Kigali, Eric Nshimiyimana avuga ko we icyo areba ari umusaruro Seif amuha, n’aho ibyo yakora byose ni ibimureba ngo ntabwo ari Umupolisi wo kumurinda.

Ati “Mureke abakinnyi bumve babohotse, niba Seif yarakoze biriya hari n’abandi bakora ibirusha biriya, ahubwo mumushyigikire niba byagenze kuriya ni umuntu, ni inde udakosa hano?”

Yakomeje agira ati “Icyangombwa tugomba kumuba hafi, nahise muhamagara ndamubwira ngo ngwino dukine umupira, ikibi ni uko yakora biriya akaza ntankinire neza, icya ngombwa ni uko agomba kumpa umusaruro ibindi ntabwo ndi Umupolisi we wo kumukurikirana.”

Amakuru avuga ko Seif ubwo yasigwaga muri Kenya, ikipe ye ya AS Kigali ari yo yamufashije imugurira itike agaruka mu Rwanda kuko yari imukeneye cyane ngo aze kuyifasha mu mikino ya Shampiyona harimo n’uwo baraye batsinzemo Gorilla FC 1-0.

- Advertisement -

https://p3g.7a0.myftpupload.com/niyonzima-seif-yagaragaye-mu-mashusho-abyinisha-inkumi-zirenze-imwe.html

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW