UPDATE: Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubugereki muri Village Urugwiro

Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bugereki Nikos Dendias n’itsinda ayoboye, ibiganiro byabo byibanze mu kurushaho kunoza ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’Ubugeleki Nikos Dendias

Ibiganiro byabo kandi byibanze ku bibazo by’Akarere, n’umubano hagati ya Afurika n’Umuryango w’Uburayi (EU).

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bugereki, Nikos Dendias akigera mu Rwanda yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi aho yunaniye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zihashyinguye, anashyira indabo ku mva.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Tariki 5 Ugushyingo 2021, nyuma y’uko Minisitiri Nikos Dendias ageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi yahise ajya ku Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kunanima no guha agaciro Abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe mu 1994.

Uruzinduko rwa Minsitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bugereki mu Rwanda rugamije gutsura umubano no kuzamura ishoramari hagati y’u Rwanda n’iki gihugu.

Nyuma yo kuva kunamira Abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe mu 1994, Minisitiri Nikos Dendias yakomereje mu biro bya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta. Aho bari bagiranye ibiganiro.

Mu byari ku murongo w’ibyigwa n’ibiganirwaho harimo ibiganiro bagiranye ku nyungu n’amahirwe y’ishoramari ari hagati y’u Rwanda n’u Bugereki.

Ibiganiro byabo byibanze ku mikoranire hagati y’ibihugu byombi mu ishoramari mu bukungu bukungu, ihindagurika ry’ikirere, ubukerarugendo ndetse n’umubano w’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Biteganyijwe ko nyuma y’ibi biganiro hasinywa amasezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Bugereki.

- Advertisement -

Muri uruzinduko kandi Minisitiri Nikos Dendias, agomba gushyikiriza inkingo za Covid-19 zisaga ibihumbi 300 u Bugereki bwageneye u Rwanda, izi nkingo zikaba ziyongera ku zigera ku bihumbi 200 iki gihugu cyari cyarahaye u Rwanda muri Nzeri.

Uru ruzinduko rwa Minisiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bugereki mu Rwanda ni rwo rwa mbere agiriye mu Rwanda, rukaba ikimenyetso kiza cy’umuhate iki gihugu kiri gushyira mu kubaka umubano mwiza n’ibihugu bya Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Minisitiri w’Ububanye n’Amahanga w’u Bugereki Nikos Dendias yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Minisitiri Nikos Dendias yaganiriye na mugenzi we w’u Rwanda

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW