Urubyiruko rwasabwe guhangana n’abapfobya Jenoside ku mbuga nkoranyambaga

Urubyiruko nk’ejo hazaza u Rwanda ruzashingiraho rwasabwe kwamagana rwivuye inyuma abitwikira umutaka w’uburenganzira bwa muntu bagapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bifashishije imbuga nkoranyambaga nka YouTube.

                                               Inzego zitandukanye zari muri iki kiganiro

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kabiri, Tariki 30 Ugushyingo 2021, ubwo Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yatangizaga icyumweru cyahariwe uburenganzira bwa muntu, icyumweru kizasozwa tariki ya 10 Ukuboza hazizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe uburenganzira bwa muntu.

Ni icyumweru cyatangijwe kuri uyu wa 30 Ugushyingo kikazagera tariki ya 10 Ukuboza 2021, ubwo hazaba hizihizwa ku nshuro ya 73 umunsi mpuzamahanga w’uburenganzira bwa muntu. Ni umunsi ufite insanganyamatsiko igira iti “Kureshya” ikubiyemo ingingo ebyiri, kugabanya ubusumbane no guteza imbere uburenganzira bwa muntu.

Agaruka ku bitwaza uburenganzira bwabo bagahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu, Marie Claire Mukasine, yavuze ko nubwo hari uburenganzira bafite bakwiye kuzirikana ko bafite inshingano zo kudahutaza abandi, bityo ngo abantu bamenye gutandukanya uburenganzira n’inshingano bafite.

Ati “U Rwanda ni igihugu kigendera ku mategeko, turishimira ko ikoranabuhanga ryateye imbere, gusa byagaragaye ko hari bamwe barikoresha nabi mu bidakwiye. Hari uburenganzira ndetse n’inshingano, buri wese yibuke ko harimo n’inshingano zo kudahutaza abandi. Bamwe babikoresha babiba urwango, bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko uzagongana nayo azamukurikirana. Iterambere ryaraje abantu bagura ubwisanzure ariko bakwiye kumenya ibyo bemerewe n’ibyo batemerewe.”

Marie Claire Mukasine akomeza agira ati “amategeko yacu adufasha kwirinda ko twasubira aho igihugu cyavuye, aho uburenganzira bwa muntu bwahonyorwaga mu buryo ndengakamere, imbuga nkoranyambaga uzikoresha wese akwiye kumenya ko adakwiye kuzikoresha binyuranyije n’amategeko ngo ahungabanye uburenganzira bwa muntu.”

Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubumwe n’Uburere Mboneragihugu (MINUBUMWE) ushinzwe ubushakashatsi n’igenabikorwa rya politike, Mugabowagahunde Maurice, asaba urubyiruko gufata iyambere mu kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati “Imbuga nkoranyambaga si mbi, ikibazo ni uburyo zikoreshwa, hari abitwaza uburenganzira bwabo bakazikoresha nabi. Kugeza ubu bensh bari hanze, aho bavuga ko Jenoside itabayeho, itateguwe ahubwo yatewe n’ihanuka ry’indege, abandi bati habayeho Jenoside ebyiri. Ikibazo izo mbuga ziganwa n’urubyiruko rero dushaka kwereka urubyiruko gukoresha neza izo mbuga nkoranyambaga. Turarusaba gukoresha izo mbuga mu kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside batangaza amateka nyakuri ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Mugabowagahunde Maurice, ushinzwe ubushakashatsi muri MINUBUMWE yasabye urubyiruko kurwanya abapfobya Jenoside ku mbuga nkoranyambaga

Ubwo hatangizwaga iki cyumeru cyahariwe uburenganzira bwa muntu,hibukijwe  ko abana baterwa inda bakiri bato badakwiye gutereranwa ahubwo bakwiye gufashwa kubaho neza n’abana bibarutse maze ababigizemo uruhare bakabiryozwa.

- Advertisement -

Umuyobozi wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu, Mukasine Marie Claire, yagize ati “Guhera mu masibo dukwiye kurengera umwana wahohotewe, maze sosiyete igahindura imyumvire igaha icyo cyaha uburemere bukwiye bakareka kugihishira, ababigizemo uruhare bakabihanirwa. Dukeneye guhera mu muryango n’inzego zitandukanye tugafatanya, kubona umwana wahohotewe aho kugirango afashwe ahubwo ahabwa akato we n’uwo yabyaye usanga ari ikibazo gikomeye.”

Muri iki cyumweru cyahariwe Uburenganzira bwa muntu hazakorwa ibikorwa bitandukanye harimo gukangurira no kwigisha abantu ibyeyerekeranye n’itangazo ry’uburenganzira bwa muntu, bigishwa kwamagana  ubusumbane n’akarengane mu bantu bamenyeshwa ko badakwiye kwishyura serivise bagenewe.

Muri iki gihe hazizihizwa iminsi mpuzahanga itandukanye harimo aho Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu izifatanya na RBC mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA, hizihizwe umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga tariki ya 9 Ukuboza, ndetse kuri uyu munsi hakazanizihizwa umunsi wo kurwanya Jenoside ku nshuro ya 73.

Muri iki Cyumweru urubyiruko rukazigishwa ku mahame y’uburenganzira bwa muntu no kurwanya ubusumbane mu bantu, bategurwa nk’u Rwanda rwejo mucyerekezo 2050 u Rwanda rwihaye.

Iki cyumweru kikazasozwa tariki 10 Ukuboza 2021, ubwo hazaba hazizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe itangazo ry’uburenganzira bwa muntu.

Inzego zitandukanye zasabwe kongera imbaraga mu kurwanya ubusumbane ubwo aribwo bwose, haba mu kugeza serivise bageza ku baturage hubahirizwa inshingano buri wese ashinzwe yo soko yo kubahiriza uburenganzira bwa muntu. Abaturarwanda basabwe kurinda no guteza imbere uburenganzira bwa muntu, batunga agatoki aho buhutazwa hose.

Ndayisaba Emmanuel umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga shima leta ko yakoze byinshi mu kubaha uburenganzira bwabo.
Harimo abayobozi batandukanye barimo n’Urwego rw’umuvunyi

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW