Urukiko rwa Afurika y’Iburasirazuba rwizihije isabukuru y’imyaka 20 rumaze rushinzwe 

Ku wa Gatanu tariki 05 Ugushyingo, Urukiko rw’Afurika y’iburasirazuba (EACJ) rwizihije isabukuru y’imyaka 20 rumaze rushinzwe, Visi Perezida w’u Burundi, Prosper Bazombanza yavuze ko rwimakaje ubutabera bushingiye ku mategeko.

Urukiko rwa Africa y’Iburasirazuba rwizihije imyaka 20 rumaze rushinzwe bibera i Bujumbura

Uyu mutegetsi wo hejuru mu gihugu cy’u Burundi yashimye umurongo urukiko rwa Afurika y’Iburasirazuba rwashyizeho mu bihugu byose bigize Umuryango wa EAC wo kugira Umucamanza uruhagarariye muri buri gihugu kugira ngo habeho gukurikirana ibirego abaturage ba EAC bashyikiriza uru rukiko.

Prosper Bazombanza yijeje Urukiko rwa Afurika y’Iburasirazuba ko Leta y’u Burundi izakomeza gushyigikira ibikorwa byose byarwo kugira ngo rukomeze rwiyubake.

Yagize ati “Uru rukiko rwakira ibirego byinshi kandi rukabikemura, imanza zigacibwa neza.”

Yashimiye ko Urukiko rwa Afurika y’Iburasirazuba abarukuriye bahisemo kwizihiriza isabukuru yarwo mu Burundi.

Ati “Umumaro wabyo bituma n’abaturage barushaho kumenya imikorere y’urukiko. Iki gikorwa mwakoze ni cyiza cyane, umwaka utaha bizakomereze no mu bindi bihugu ari nako ubukangurambaga bukomeza bwo gusobanurira abaturage imikorere y’uru rukiko.”

Perezida w’Inteko inshinga Amategeko ya Afurika y’Iburasirazuba, Hon Martin Ngoga we yavuze ko ashimira uru rukiko rwa Afurika y’Iburasirazuba kuko rwita ku burenganzira bw’ikiremwamuntu kubera ingufu n’ubushake rushyira mu bijyanye no gutanga ubutabera n’uburenganzira bwa muntu, kuko itegeko rirengera uburenganzira bwa muntu ari ryo rikwiye kujya imbere.

Hon Martin Ngoga yakomeje avuga ko nk’Inteko ishinga Amategeko y’Umuryango wa Africa y’iburasirazuba (EALA) bishimira ibyo urukiko rwagezeho mu myaka 20 rumaze rushinzwe.

Ati “Tugomba gukorera hamwe kugira ngo ibyo dukora bibashe kugerwaho, turacyakeneye gukorera hamwe nk’itsinda kugira ngo uburenganzira bw’ikiremwamuntu bukomeze kubahirizwa.”

- Advertisement -

Hon Martin Ngoga ashimira uru rukiko rwa EACJ rwamutumiye muri iyi Sabukuru y’imyaka 20 rumaze rushinzwe.

Ati “Ndashimira uko igihugu cy’u Burundi kiyobowe mu buryo bw’amategeko, kandi ndashimira abateguye ko iyi sabukuru y’imyaka 20 y’Urukiko rwa Afurika y’iburasirazuba ibera muri iki gihugu gifite umujyi mwiza nka Bujumbura, turabizera kuzakomeza gukorana bya hafi no gukorera hamwe nk’ikipe.”

Nestor Kayobera Umurundi uyobora urukiko rwa Afurika y’iburasirazuba yasabye ibihugu bigize uyu muryango kubahiriza ibyemezo bifatwa na rwo ku baturage baba batsinze imanza zitandukanye bagera mu bihugu byabo bakarenzwa ingohe, bikarangira bongeye kuregera urukiko rwa EACJ.

Hon Kayobera Nestor yavuze ko yishimiye ko Urukiko rw’Afurika y’iburasirazuba rwizihije isabukuru y’imyaka 20 ari we Perezida warwo cyakora akavuga ko kuba ari Perezida w’urukiko rw’Afurika y’iburasirazuba ataricyo gikomeye cyane ko igikomeye ko ari uko isabukuru ibaye ibihugu byose bigize umuryango wa EAC bitekanye.

Hon Kayobera yavuze ko Urukiko rwa Afurika y’Iburasirazuba rwashinzwe muri 1967 rukamara imyaka 10 gusa, nyuma y’iyo myaka rugahita rusenyuka rukavaho kubera ibintu bimwe na bimwe ibihugu bigize umuryango bitahuzaga

Nyuma y’imyaka 34 rwongera kubaho kandi ruza rufite imirongo ihamye igamije guha abaturage ba EAC ubutabera bushigiye ku mategeko.

Hon Kayobera ati “Urukiko rwa EACJ rwongeye gushingwa muri 2001, imyaka 20 ni myinshi cyane hakozwe byinshi muri uru rukiko rwa EACJ kuko n’umwana ufite imyaka 20 aba ari umwana wakuze watangiye kwifatira ibyemezo bimwe na bimwe.”

Hon Kayobera Nestor ati “Uyu mwanya twizihiza imyaka 20 y’urukiko rwa EACJ, turasaba ko ibihugu bigize uyu muryango byazajya bishyira mu bikorwa icyemezo byafashwe n’uru rukiko nk’uko ingingo ya 6 n’iya 7 z’uyu muryango (EAC) zibitegenya.”

Hon Kayobera Nestor yasabye ibihugu bigize umuryango wa EAC guha amikoro urukiko kugira ngo rurusheho gukomera.

Yasabye ko Abacamanza bakora bari mu rukiko rw’Afurika y’iburasirazuba bagakora bari ku cyicaro cy’urukiko i Arusha muri Tanzania kugira ngo banoze akazi kabo neza.

Hon Kayobera Nestor yavuze ko abacamanza b’urukiko bagera kuri 11 baturuka mu bihugu bigize EAC, gusa ku rukiko rwa EACJ hakorera Abacamanza babiri gusa abandi basigaye bakorera mu bihugu byabo.

Hon Nestor Kayobera yavuze ko mu myaka 7 afite yo kuyobora urukiko rw’Afurika y’iburasirazuba azakora nk’ikipe kugira ngo babashe kugera kuri byinshi kandi bagahuza umutima.

Uyi sabukuru y’imyaka 20 Urukiko rw’Afurika y’iburasirazuba rushinzwe yitabiriwe na Perezida w’Urukiko rw’ikirenga rwa Tanzania, Hon Ibrahim Hamis Juma na Prof. Plo Lumumba n’abandi banyacubahiro batandukanye.

Visi Peredida W’Uburundi Prosper Bazombanza yavuze ko U Burundi bushyikikiye imikorere y’urukiko rwa EACJ
Hon Nestor Kayobera Perezida w’urukiko rw’Afurika y’iburasirazuba yasabye ibihigu bigize EAC gushyira mubikorwa ibyemezo Urukiko rwa EACJ rufata
Hon Martin Ngoga Perezida w’inteko ya EALA yavuze ko EALA yafashije cyane Urukiko rwa EALA murwego rwo guha Ubutabera abaturage bo muri EAC
Prof Lumumba umwe mubatanze ikiganiro muri uyu muhango
Ingoma gakondo z’iburundi nizo zasusurukije Abanyacyubahiro bitabiriye uyu muhango

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW