Urukiko rwahamije Umugore kwica abana be 5 ahanishwa gufungwa burundu

webmaster webmaster

Umugore w’imyaka 28 y’amavuko wo mu gihugu cy’Ubudage ku wa Kane tariki 04 Ugushyingo, 2021 yahanishijwe gufungwa burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica abana be 5.

Urukiko rw’ahitwa Wuppertal rusanga nta mpamvu nyoroshyacyaha ku byo Christiane K aregwa

Abo bana ni abakobwa batatu umwe w’umwaka umwe, undi w’imyaka ibiri n’undi w’imyaka itatu, n’abahungu babiri umwe w’imyaka itandatu n’undi w’imyaka 8.

Basanzwe ku buriri bwabo bishwe tariki 3 Nzeri, 2020.

Urukiko rw’ahitwa Wuppertal rusanga nta mpamvu n’imwe nyoroshyacyaha, ari na byo rwahereyeho ruhanisha uriya mugore igifungo gikuru mu Budage, ari cyo gufungwa burundu, nibura uwagihawe arekurwa amaze gufungwa imyaka 15.

 

Yishe bariya bana agamije guhima umugabo wamutaye

Perezida w’Urukiko Jochen Kötter avuga ko ubuzima bw’uriya mugore bwahindutse ubwo yamenyaga ko umugabo babyaranye bariya bana abana n’undi mugore.

Ati “Ntiyabashije kwihanganira ubwo buzima cyangwa yashatse guhana umugabo we.”

Ubusanzwe uyu mugore witwa Christiane K yari afite abana batandatu, umukuru w’umuhungu afite imyaka 11 yabashije kurusimbuka kuko muri icyo gitondo yari yagiye ku ishuri.

- Advertisement -

Christiane K mbere yabwiye Urukiko ko abana be bishwe n’umugabo wari wipfutse mu maso, gusa nta bimenyetso byagaragaye.

Mu rubanza rwe yahisemo kuburana atavuga.

Urukiko ruvuga ko n’ubwo uriya mugore agaragaza ibimenyetso byo kugira ubwigunge ndetse n’agahinda gakabije, agomba kuryozwa ibyo yakoze kubera ko yabikoze abishaka. N

Nyamara Abanyamategeko bamwunganira basabaga ko arekurwa akajyanwa mu bigo byita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe.

 

Kwica abana no kugerageza kwiyahura

Inyandiko ikubiyemo ikirego ivuga ko ubwo uriya mugore yihekuraga tariki 3 Nzeri, 2020, mu nzu y’umuryango iri ahitwa Solingen, mu Mujyi wa Wuppertal.

Uyu mugore ngo yafashe ibinyobwa abana be bari kurenza ku biryo, arabiroga barasinzira, nyuma ategura ibikinisho byabo, afungurira amazi mu bwogero maze arababyutsa, akajya afata umwe ku wundi akamujyana mu bwogero akamuniga.

Nyuma ngo nibwo yafashe imirambo y’abo bana be ayishyira ku buriri arayorosa.

Yahise afata imodoka ajya kuri gare aho gari ya moshi zinyura mu Mujyi wa Düsseldorf ahagarara mu nzira yayo ngo imunyure hejuru ariko ku bw’amahirwe ntibyaba, ari nabwo yafashwe.

Uyu mugore yahisemo kuburana atavuga

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO: Metro UK

UMUSEKE.RW