Hakuzimana Abdul Rashid ukurikiranyweho kuvuga amagambo apfobya akanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, Urukiko rwategetse ko azaburanishwa afunzwe by’agateganyo iminsi 30, we yasabaga ko arekurwa agakurikiranwa ari hanze.
Hakuzimana yari yaburanye ku wa 17 Ugushyingo, 2021 ifunga n’ifungurwa by’agateganyo.
Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ibyaha birimo Gupfobya no Guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 no gutangaza amakuru y’ibihuha binyuzu ku miyoboro itandukanye ya YouTube.
Kuri uyu wa Mbere saa cyenda z’igicamunsi, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge nibwo rwatangiye gusoma icyemezo cy’Urukiko ku mwanzuro wafashwe ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo.
Hakuzimana Abdul Rashid kuva yatangira kubazwa yunganirwa na Me Rudakemwa Jean Felix.
Ubushinjacyaha buhagarariwe n’Abashinjacyaha babiri mu gihe Inteko igizwe n’Umucamanza umwe n’Umwanditsi w’urukiko.
Umucamanza asoma icyemezo cy’Urukiko yabanje kugaruka ku iburanisha ry’ubushize uko ryagenze, Hakuzimana Abdoul Rashid kuva yatangira kuburana yahakanye ibyaha byose aregwa n’Ubushinjacyaha agasaba kurekurwa agakurikiranya ari hanze.
Umucamanza yavuze ko ibyavuzwe na Hakuzimana Rashid byose asaba kurekurwa bitahawe ishingiro, bityo ko Urukiko rutegetse ko afungwa iminsi 30 by’agateganyo.
Hakuzimana Rachid afite iminsi 5 yo kujururira icyemezo cy’Urukiko mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge .
- Advertisement -
Uyu munsi yaje gusomerwa wenyine atarikumwe n’Umwunganizi, Ubushinjacyaha bwari mu Rukiko buhagarariwe.
Nyuma yo gusomerwa Rachid yahise asubizwa kuri Kasho ya Police ya Kicukiro mbere y’uko ajyanwa gufungirwa Mageragere.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) tariki 25 Ukwakira, 2021 rwandikiye Hakuzimana Rachid rumusaba kwitaba, ku wa Kane tariki 28 Ukwakira ubwo yitabaga yahise afungwa.
RIB yatangaje kuri Twitter ko yafunze Hakuzimana Abdul Rashid akurikiranweho ibyaha byo Guhakana no Gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 n’icyaha cyo Gukurura amacakubiri mu Banyarwanda.
https://p3g.7a0.myftpupload.com/rib-yafunze-umugabo-wumvikanye-avuga-ko-kwibuka-jenoside-yakorewe-abatutsi-bivaho.html
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
UMUSEKE.RW