U Rwanda na RDC mu biganiro bigamije kubaka umupaka uhuriweho i Rusizi

Intumwa za Repubulika ya Demkarasi ya Congo n’u Rwanda ziri mu biganiro bigamije kurebera hamwe uko habyazwa umusaruro umupaka uhuriyeho impande zombi  ugiye kubakwa hagati y’Akarere ka Rusizi n’Umujyi wa Bukavu.

Intumwa za Repubulika ya Demokarasi ya Congo ni z’uRwanda zahuriye mu Karere ka Rusizi

Kuri uwo mupaka hazubakwa aho imizigo iparikwa ndetse bikagenzurwa bidasabye ko imizigo ipakururwa mu modoka, hanashyirwe ikoranabuhanga rifasha mu kugenzura imipaka ku buryo umuntu bagenzuriye ku ruhande rumwe amakuru azajya agera hose agakomeza urugendo atongeye guhagarikwa.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’U Ubwikorezi mu Rwanda(RTDA),Imena Munyampenda, yavuze ko  ku ruhande rw’u Rwanda inyigo yarangiye.

Ati “Ku ruhande rw’u Rwanda twarangije inyigo,dufite n’umuntu uzagenzura imirimo ,ubu turi mu rugendo rwo gutanga akazi ku muntu uzubaka.Ubundi kubaka ni amazi 18 bishobora gutangira mu ntangiriro z’umwaka wa 2022.”

Yakomeje ati “Dushingiye ku buryo twakoragamo, ubu dufite nibura mu minota hafi 30 umuntu akoresha kugira ngo abe asohotse mu mupaka ariko muri uyu mushinga dushaka kugabanya icyo gihe ku buryo cya gera ku minota 15 cyangwa munsi yayo.Ariko inyungu z’umushinga zizakomeza kugenda zigaragara numara kurangira.”

Uyu muyobozi yavuze ko uwakoreshwaga utari wubatse neza mu gihe unyuraho ubucuruzi bwinshi hagati y’u Rwanda na RDC.

Ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ho baracyafite  ikibazo mu kumenya aho umushinga uzubakwa nubwo inyigo nabo igeze kure.

Visi Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo,Marc Malago Kashekere,yagize ati “ Uzoroshya ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi kimwe n’ingendo z’abinjira n’abasohoka ku baturage bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo no mu Rwanda.”

Yakomje ati “Igice kimwe kugeza uyu munsi  gituweho nimiryango nibura 266 igomba kwimurwa kubera inyungu rusange maze igahabwa ingurane,Guverinoma ikaba yaratangiye inzira zose za ngombwa kugira ngo haboneke ibisubizo bikwiye.”

- Advertisement -

Umunyamabanga wa mbere akaba n’Umuyobozi Ushinzwe ubutwererane muri Ambasade y’Ubumwe bw’uBurayi mu Rwanda.Luis Navaro, yavuze ko ari ibintu bishimishije kuba hari ubufatanye bw’ibihugu byombi.

Yavuze ko uyu mupaka ukoreshwa n’abantu benshi ariko ugasanga utorohereza abawukoresha uko bikwiriye.

Yakomeje ati “EU twagize uruhare mu gukora inyigo z’uyu mushinga hamwe na  IOM(Interantional Oraganisation for Migration ) ndetse turi n’abaterankunga b’imena hakazatangwa mIliyoni 20 z’amayero ,ni ukuvuga hagati ya miliyoni 22 cyangwa 23 z’amadolari ya Amerika muri uyu mushinga.”

Biteganyijwe ko kuwa 30 Ugushyingo 2021 ari bwo Hashyirwaho ibuye ry’ifatizo ahazubakwa uyu mupaka wa Rusizi ya kabiri.

Mu mwaka wa 2019 u Rwanda rwohereje ibicuruzwa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ibifite agaciro ka miliyoni 372 z’amadolari bingana na 32% by’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga ariko  mu mwaka wa 2020 byaragabanyutse bigera kuri miliyoni 88 z’amadolari kubera  inagaruka z’icyorezo cya Coronavirus  zageze ku bakoresha  imipaka.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO: KT PRESS

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW