Abanyarwanda 8 bakuwe Arusha birukanwe ku butaka bwa Nijeri

webmaster webmaster

Leta y’igihugu cya Nijeri yafashe umwanzuro wo kwirukana ku butaka bwayo Abanyarwanda 8 bari boherejwe n’umuryango w’Abibumbye ONU kubayo bakuwe i Arusha muri Tanzaniya.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’imbere mu gihugu no kwegereza abaturage ubuyobozi muri Nijeri,  Adamou Hamadou Souley

Abanyarwanda umunani boherejwe muri Niger nyuma yo kurangiza ibihano bari barakatiwe n’Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, Guverinoma y’u Rwanda yasabye ibisobanuro by’inzira zakoreshejwe kugira ngo boherezwe muri Niger.

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’ubutegetsi bw’imbere mu gihugu no kwegereza abaturage ubuyobozi,  Adamou Hamadou Souley yahaye aba banyarwanda 8 iminsi 7 yo kuba bavuye ku butaka bw’iki gihugu, yatangaje ko byakozwe hisunzwe zimwe mu ngingo z’itegeko nshinga rya Nijeri.

Umunyamabanga Mukuru muri iyi Minisiteri n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi bagomba kumenyesha mu maguru mashya abo iri tegeko rireba kandi rigasohoka no mu igazeti ya Leta.

Iri tangazo risobanura ko kwirukana aba banyarwanda ari ku mpamvu za dipolomasi.

Abanyarwanda birukanwe muri Nijeri ni Zigiranyirazo Protais, Nzuwonemeye Francois, Nteziyayo Alphonse, Muvunyi Tharcisse, Ntagerura Andre, Nsengiyumva Anatole, Mugiraneza Prospere na Sagahutu Innocent.

Kuwa 15 Ugushingo Leta ya Nijeri yari yasinyanye na ONU amasezerano y’uko hasuzumwa iyimurwa ry’aba bagabo barekuwe cyangwa bagizwe abere n’Urukiko.

Mu ijambo yagejeje ku kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano i New York, Valentine Rugwabiza uhagarariye u Rwanda muri UN, yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yamenye amakuru y’iyoherezwa ry’aba bantu.

Yagize ati “Tuzishimira kumva ibisobanuro by’abayobozi b’urwego (MICT) mu nama rusange, ku bijyanye n’iyoherezwa ryabo, niba harabayeho ubwumvikane, n’ibizabatangwaho byo kubaho niba biri mu igenamigambi y’urwego.”

- Advertisement -

Yakomeje agira ati “Ntitwigeze tumenyeshwa yaba ari urwego cyangwa igihugu boherejwemo ibyerekeye iyoherezwa ry’aba Banyarwanda bafite ubwenegihugu bw’u Rwanda.”

Rugwabiza yakomeje avuga ko u Rwanda rwizeye ko Niger idashobora kwemera ko ku butaka bwayo bwaba igicumbi cy’ibikorwa cy’abagize uruhare mu bikorwa by’umutekano mucye mu karere k’ibiyaga Bigari mu myaka yatambutse.

Yavuze ko hari ibimenyetso simusiga ko aba Banyarwanda bagize uruhare mu bikorwa byo guhungabanya umutekano na nyuma y’uko bakatiwe n’icyahoze ari ICTR.

Aba bantu, barimo abahoze ari Abaminisitiri muri Guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside Yakorewe Abatutsi bari bamaze igihe i Arusha nyuma y’uko ibihugu binyuranye byanze kubakira birimo n’ibisanzwe bicumbikiye imiryango yabo.

U Rwanda ruherutse gutangaza ko abo bantu bashobora kugaruka mu gihugu cyabo mu gihe baba babyifuza.

Imiryango y’ababaye abere bamaze kuburana kimwe n’abarangije ibihano byaho irasaba ko bakoherezwa i La Haye mu Buholandi hari urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda cyangwa se bagahabwa imiryango yabo aho iri hose ku migabane y’isi.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW