Abaturage batuye Umurenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi bamaze imyaka isaga itatu basaba ko
amabati yavuye ku isoko rito rimwe rukumbi riba muri uwo Murenge yasubizwaho maze rigasanurwa ariko amaso yaheze mu Kirere.
Ubuyobozi bw’uyu Murenge butangaza ko iki kibazo bwamaze kukigeza ku buyobozi bw’Akarere ka Rusizi.
Iri soko rirema buri munsi, rimaze imyaka irindwi ry’ubatswe mu Mudugudu wa Gituro mu Kagari ka
Rwenje, ryubatswe mu rwego rwo gufasha abatuye muri uyu Murenge uri mu kiyaga cya kivu rwagati kugira ngo babore aho bahahire byoroheje batarinze kwambuka i Kivu.
Iri soko riba ryiganjemo abagore, babwiye UMUSEKE ko ribafitiye akamaro kanini, bavuga ko batanga imisanzu yo kurisanura ariko ntibamenye aho arengera.
Abarikoreramo bavuga ko buri kwezi batanga amafaranga 300 Frw yo kurisanura ariko bakaba bamaze imyaka 3 hari amabati yagurutse ariko ntagurwe kandi batanga umusanzu buri kwezi.
Nzayituriki Gakuru ni umugore ucururiza muri iri soko buri munsi yagize ati” Iri soko ryacu hano ku nkombo
ridufitiye umumaro dutuye ku kirwa tujya gushaka ibyo ducuruza tukambuka i Kivu tukajya hakurya kubireba tukabizana tukabicururizamo hano tumaze imyaka irenga itatu, umuyaga wararikuyeho amabati twabivuze igihe kinini buri muntu mukwe atanga 300 Frw ariko ntabwo tuzi icyo akoreshwa, twari tuziko ari ayo kudusanurira isoko”.
Rwanda Sylvestre yagize ati “Amabati yavuyeho iyo imvura iguye inyagira abarimo n’ibyo bari gucuruza
turasaba ko isoko ryacu ryasanurwa.”
Mwitende Mariya yagize ati “Nk’abadamu bo ku Nkombo dukorera muri iri soko ryaturinze kujya tuzengurukana ibicuruzwa byaturinze udusoko two hirya no hino umuyaga waradusenyeye buri wese ukoreramo atanga 300 Frw yo kurisanura tumaze imyaka itatu tuvugako amabati yavuyeho twabibwiye ubuyobozi bw’Umurenge turifuza ko badusanira isoko.”
Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko icyo kibazo bukizi kandi ko bakigejeje ku Karere ka Rusizi, bizeza abaturage ko mu gihe gito riri busanurwe.
- Advertisement -
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkombo, Sindayiheba Aphrodis yagize ati “Ubuvugizi twamaze kubukora mu bigomba gusanurwa uyu mwaka naryo ririmo, budget irahari bizaza n’ubwo bisa nk’aho bitindaho gato bizaza mu myaka iri imbere hazubakwa n’irindi.”
Iri siko ricururizwamo ibiribwa byiganjemo isambaza, itomati,ibijuma,ifu y’ubugari n’ibindi biribwa.
Umurenge wa Nkombo uzengurutswe n’amazi y’ikiyaga cya Kivu ufite ubuso bwa Kilometero kare 27, utuwe n’abaturage bavuga ururimi rwihariye “amahavu” bangana na 23,457.
MUHIRE DONATIEN
UMUSEKE.RW/Rusizi