Ingo ibihumbi 6981 zituye mu manegeka, Ubuyobozi bw’Intara buragira inama abafite ubushobozi ko bagomba kwimuka bagatura heza.
Imibare itangwa n’Intara y’Amajyepfo yerekana ko mu Turere 5 two mu Majyepfo mu Turere 8 tugize iyo Ntara, hari ingo 6981 zituye ahantu habi hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Iyo mibare ivuga ko Akarere ka Kamonyi gafite Ingo 993, Muhanga ari nako Karere kihariye umubare w’ingo zituye nabi, kuko gafite ingo ibihumbi 4518.
Iyi mibare kandi igaragaza ko Akarere ka Ruhango gafite ingo 22 , Nyanza 180, Nyamagabe 1268.
Akarere ka Huye, Gisagara na Nyaruguru nta rugo na rumwe rutuye mu manegeka.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yabwiye UMUSEKE ko kuri ubu barimo gusaba ko abafite ubushobozi muri abo batuye nabi, bagomba kwimuka bagatura ahantu heza.
Kayitesi yavuze ko abatishoboye batuye mu manegeka, Uturere babarizwamo twatangiye kubimura dushingiye ku mikoro agenda aboneka.
Yagize ati ”Twatangiye gukora ubukangurambaga bugamije gushishikariza abafite ubushobozi muri abo, kwimuka bakava mu manegeka.”
Guverineri yavuze ko Uturere tugifite ingo zituye nabi,tugomba gukorana n’abafatanyabikorwa batwo mu Iterambere gufatanya bagatuza abo bigaragara ko batishoboye.
- Advertisement -
Mu myaka 3 ishize Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, bwari bufite gahunda yo kwimura abatuye Akagari ka Muvumba bose mu Murenge wa Nyabinoni, kuko uko kangana hose ari mu manegeka.
Cyakora iyo gahunda yakomwe mu nkokora n’icyorezo cya COVID 19 abagatuye bose ntabwo bigeze bahimuka.
Gusa bamwe batujwe mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Horezo mu Murenge wa Rongi, abandi batuzwa mu Mudugudu wa Muyebe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, bwabwiye Itangazamakuru ko igice kinini kigize Akarere giherereye mu misozi miremire ya Ndiza, ahantu hakunze kwibasirwa n’ibiza mu bihe by’imvura.