Ambasaderi Karega yahakanye ibivugwa ko polisi y’u Rwanda iri ku butaka bwa DRC

webmaster webmaster

Mu kiganiro n’itangazamakuru i Kinshasa, Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Vincent Karega yahakanye amakuru avuga ko hari abapolisi cyangwa abasirikare b’u Rwanda bari muri icyo gihugu.Avuga ko n’abagomba kujyayo igihe kitaragera.

Amabasaderi w’u Rwanda muri RDC, Vincent Karega yahakanye ko nta musirikare cyangwa umupolisi w’u Rwanda uri muri RDC

Imbere y’itangazamakuru yagize ati“Nta mupolisi cyangwa umusirikare w’u Rwanda uri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Umushinga wo kurwanya iterabwoba mu Karere uzwi nka EAPCO nturatangira”.

EAPCO ni yo izahurirwamo n’abapolisi bavuye mu bihugu byo mu burasirazuba bwa Afurika nk’uko umuyobozi wa Polisi ya RDC, CGP Amuli Dieudonné yabisobanuye.

Amakuru y’uko itsinda rya Polisi y’u Rwanda rizajya gukorera mu mujyi wa Goma yasembuye imyigaragambyo yabaye kuri uyu wa mbere ushize  tariki ya 20 Ukuboza 2021.

Kuri uyu wa Kabiri Polisi mu Mujyi wa Goma yemeje ko abapolisi abantu batandatu aribo bamaze kumenyekana ko baguye muri iyi myigaragambo.

Usibye abapfuye, iyi myigaragambyo yakomerekeyemo abasivili benshi ndetse n’abapolisi bari bahanganye n’abigaragambya.

Patrick Muyaya Katembwe uvugira Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo yaraye akoresheje ikiganiro n’abanyamakuru ari kumwe n’Umuvugizi  wa Polisi ya kiriya gihugu yamagana abatangije imyigaragambyo i Goma yamaganaga Polisi y’u Rwanda ngo iteganya kujya kugarura umutekano muri uriya Mujyi.

Muyaya yavuze ko abatangije iriya myigaragambyo bakoze ikosa rikomeye ryatumye hari abahaburira ubuzima, abandi barakomereka ndetse n’ibintu byinshi birangirika.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW