Ubuyobozi bw’ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC bwamaganye amakuru yantangajwe na Radio-10 ku kongerera amasezerano mashya y’imyaka itatu rutahizamu wayo Byiringiro Lague.
Aya makuru yanyomojwe nayo iki gitangazamakuru cyayatangaje binyuze mu kiganiro cy’imikino Urukiko ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.
Rutahizamu Byiringiro Lague wa APR FC n’ Amavubi aheruka kurushinga nyuma yo kuva muri Morroc atsinze igitego ariko bikarangira ntacyo gifashije APR FC kuko yasezerewe na RS Berkane itsinze ibitego 2-1.
Amakuru yari yamutangajweho nuko yagombaga guhabwa amasezerano mashya y’imyaka itatu, aho hari hakubiyemo ko azahita ahabwa miliyoni 60Frw ndetse agahabwa umushahara wa miliyoni 2Frw buri kwezi.
Ubuyobozi bwa APR FC bwahise bunyomoza aya makuru, bemeza ko ari ibihuha bidafite aho bishingiye.
Ubuyobozi bwa APR FC bwasabye abakunzi b’umupira w’amaguru by’umwihariko abakunzi b’iyi kipe ya kudatega amatwi no kudaha agaciro ibihuha nk’ibi kuko ngo bigamije kuzana umwuka mubi mu ikipe no gushaka kwangiza ikipe muri rusange.
Ubuyobozi bwa APR FC kandi bwamaganye abantu bagamije kwangiza iyi kipe, bavuze ko nibikomeza bitya ababiri inyuma bose bazajyanwa mu butabera. Basaba buri wese kujya abanza kubaza ubuyobozi bwa APR FC mbere yo kugira ibyo atangaza kugira ngo atangaze ibyo afitiye gihamya.
Byiringiro Lague w’imyaka 21 ni umwe mu bakinnyi bato u Rwanda rufite bagaragaza ahazaza heza mu mupira w’amaguru, gusa amasezerano ye akaba agana ku musozo ariyo mpamvu ibihuha nk’ibi bijya hanze.
Ku wa 7 Ukuboza 2021, Byiringiro Lague akaba yarashinze urugo n’umufasha we Uwase Kelia, aho muri uyu muhango umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC, Gen James Kabarebe ubwe yamwemereye kumwubakira inzu.
- Advertisement -
Ikipe ya APR FC ikaba ari imwe amakuru yo mu ikipe atajya amenywa na buri wese, kuko ubuyobozi bwayo bwavuze ko amakuru y’iyi kipe azajya anyuzwa ku mbuga nkoranyambaga n’urubuga rw’iyi kipe.
NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW