Bamwe mu baturage bo mu bice bitandukanye by’Igihugu barataka inzara

Bamwe mu baturage bo mu bice bitandukanye by’Igihugu barataka ko bugarijwe n’ikibazo cy’inzara nyuma y’aho imyaka bahinze yibasiwe n’izuba ariko n’urubura rw’imvura yaguye narwo rukaba rwarayangije.

Mu Ntara y’Iburasirazuba hari Uturere dutaka inzara kubera imyaka yumye

Abafite iki kibazo ni abatuye mu bice by’Iburasirazuba bo mu Karere ka Kayonza, Bugesera ndetse n’igice cyo mu Burengerazuba bw’u Rwanda mu Karere ka Rutsiro .

Aba baturage bavuga ko hatagize igikorwa ngo bahabwe ibiribwa bibagoboka, inzara iza kubahitana.

Umwe wo mu Murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza yagize ati “Twarahinze pe ariko nta n’imbuto twahinze tuzabona.”

Undi na we yagize ati “Twahinze ibishyimbo, duhinga n’imyubati izuba rivuye biruma n’ibishyimbo byose biruma. Nta kintu dufite turagerageza guhinga bikuma.”

Aba baturage bavuze ko kugeza ubu nta cyizere ko hari imyaka bazasarura kuko yose yatwitswe n’izuba.

Akarere ka Kayonza kamaze kubona iki kibazo, katangiye gutanga amafunguro kuri aba baturage. Gusa abaturage babona ko kuba bahabwa ibiribwa ari byiza gusa bagasaba ko bazakomeza kwitabwaho kuko bakuweho amaboko kandi ntacyo bareza bakwicwa n’inzara.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwinkwavu, nka hamwe mu bice bivugwamo ikibazo cy’inzara, Murekezi Claude, yavuze ko abaturage basaga 7000 bagizweho ingaruka n’amapfa kugeza ubwo buri kwezi bahabwa ibiribwa.

Ati “Imyaka yose ngandurarugo, ibigori, ibishyimbo izuba ryabaye ryinshi nta n’umwe wasaruye. Ubu turimo turabaha ibiribwa birimo umuceri, ibishyimbo, kawunga n’ibigori.”

- Advertisement -

Yakomeje agira ati “Turimo turafasha ingo 7300 nibo bagizweho n’inagaruka ariko n’uburyo burambye bwo guhangana n’imihindagurike y’ikirere, murabona imisozi yacu iteyemo ibiti kandi turacyakomeje gutera ibiti mu buryo burambye. Ikirere byanze bikunze tuzagihindura, amateka y’izuba azasigara ari amateka.”

Usibye aka Karere ka Kayonza abatuye mu Karere ka Rutsiro  mu Murenge wa Ruhango bavuga ko imvura yaguye nabi maze urubura rukangiza imyaka bityo ko na bo bagobokwa kuko bidakozwe bazahura n’amapfa.

Umwe yagize ati “Ikigaragara cyo ibishyimbo byari byinshi kandi ari byiza ariko kubera urubura rwarabyishe burundu, tumeze nabi rwose, baduha ubufasha kuko ibintu bimeze nabi.”

Undi na we yagize ati “Inzara ni yose ntunzwe n’abaturage, umuturage arampa utujumba maze nkararira utwo, baturwaneho rwose.”

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko Francois atanga igisubizo avuga ko iyo hagaragaye ikibazo Leta ishaka uko itabara abaturage.

Ati “Ni ikibazo kuko urumva iyo abaturage bakoze bagahura n’igihombo ni ikibazo gikomeye ariko inzego z’ibanze n’inzego za Leta dufatanya, abantu bahora bakora isuzuma bareba ingaruka bigize uko zingana, iyo bibaye ngombwa ko abaturage bakenera imfashanyo barayihabwa .”

Ikibazo cy’amapfa yugarije tumwe mu Turere tugize Igihugu, ni ikibazo gisaba gukurikiranirwa hafi kuko hatagize igikorwa abaturage bagahura n’inzara bikaba byabaviramo urupfu, ni igihombo ku gihugu kuko umuturage ari umutungo ukomeye igihugu gifite .

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW