Barasaba gusubizwa ubutaka bw’ahahoze inkambi ya Gihembe, Ubuyobozi buti “Bahawe ingurane”

Abaturage bafite ubutaka bwabo ahari hubatse inkambi yari itujwemo impunzi z’abari bahunze intambara yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu 1997 barasaba kubusubizwa, ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bukavuga ko aba baturage bahawe ingurane nk’uko itegeko ry’ingurane ryabiteganyagwa ko bishyurwa ibiri hejuru y’ubutaka.

Abafite ubutaka ahahoze inkambi ya Gihembe barasaba gusubizwa ubutaka bwabo nk’uko babyijejwe

Nk’uko aba baturage babivuga basaba ko basubizwa ubutaka bwabo bwaho iyi nkambi ya Gihembe yari yubatse kuko ibiganiro bagiranye n’Umuvunyi Mukuru mu 2015 bemeranyijwe ko bishyurwa ibyari hejuru y’ubutuka inkambi yazavamo bagasubizwa ubutaka bwabo.

Aba baturage bo mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Gicumbi baganira na Radio1, basabye ko barenganurwa bagasubizwa uburenganzira ku butaka bwabo nk’uko babyemeranyije ubwo baganiraga n’uwari umuvunyi mukuru Tito Rutaremara.

Uyu ati “Abaturage twari dufite amasambu kuri uyu musozi wari utujweho impunzi z’Abanyekongo turasaba ko twasubizwa uburenganzira ku masambu yacu. Ubuyobozi budufashe butugarurire isambu zacu tukazikoresha uko twazikoreshaga na mbere.”

Tariki ya 25 Ukwakira 2015, aba baturage bavuga ko bagiranye ibiganiro n’uwari Umuvunyi Mukuru, Tito Rutaremara, maze bemeranywa ko bishyurwa ibyabo byangijwe birimo amashyamba n’imyaka maze inkambi yazavamo bagasubirana ubutaka bwabo.

Uyu muturage arabisobanura agira ati “Mu biganiro twagiranye na Tito Rutaremara tariki ya 25 Ukwakira 2015, twari twemeranyije ko ibyangijwe birimo imyaka n’amashyamba byishyurwa maze igihe cyose inkambi izaba ihavuye tukazasubizwa ubutaka bwacu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, avuga ko abaturage bahawe ingurane kuko batari kwemera ko ubutaka bwabo bwubakwaho inkambi batarishyuwe.

Ati “Mu makuru make twamaze gukusanya nuko hari abaturge bagiye bahabwa ingurane, kuko abantu n’ubundi bibazaga ukuntu umuturage yaba yarigomwe ubutaka bwe akamara imyaka irenga 20 ariko bakagaragaza ikibazo aruko inkambi ihavuye, hari ibihamya rero bigaragaza ko bahawe ingurane. Ibihamya birahari kuko hari umuturage wananyihamagariye ambwira ko yishyuwe, ibihamya nabiguha harimo amafaranga bishyuwe n’umubare w’abishyuwe.”

Ibivugwa na Meya Nzabonimpa Emmanuel, biterwa utwatsi n’aba baturage kuko bavuga ko ntaho basinyiye ko bishyuwe, bo bagasaba guhabwa ibisobanuro kuri raporo y’ibiganiro bagiranye n’Umuvunyi Mukuru mu 2015 kuko bemeranyijwe kwishyurwa ibyangijwe byari hejuru y’ubutaka maze bakazasubirana ubutaka inkambi ihavanywe.

- Advertisement -

Meya Nzabonimpa Emmanuel, avuga ko kuba abaturage bavuga ko batishyuwe biterwa no kwitiranya itegeko ririho rigena ingurane n’iryariho icyo gihe kuko ryateganyaga ko abaturage bahabwa ingurane ku biri hejuru y’ubutaka gusa.

Ati “ Wenda ikidahura ni itegeko bashingiraho ririho ubu ngubu kuko babara ingurane kimwe iryari rihari kera.”

Gusa kuba aba baturage bavuga ko hari ibyo bemeranyijwe n’Umuvunyi Mukuru mu biganiro bagiranye mu 2015 bakemeranywa kwishyurwa ibiri hejuru y’ubutaka bakazabusubizwa, ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buvuga ko iki kibazo cyashyikirijwe inama njyanama y’Akarere kugirango gicukumburwe kinafatweho umwanzuro.

Ariko ngo biragoranye ko aba baturage basubizwa ubutaka bwabo ngo babutureho kuko mu byatumye inkambi ya Gihembe yimurwa harimo n’imiterere yaho ituma hibasirwa n’ibiza, bityo ngo niyo mpamvu hamwe hatangiye guterwa amashyamba.

Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, ku wa 18 Ukwakira 2021, nibwo yatangaje ko yafunze Inkambi ya Gihembe mu Karere ka Gicumbi, Intara y’Amajyaruguru, yari imaze imyaka irenga 24 icumbikiye impunzi zaturutse muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Yafunzwe nyuma y’uko abari bacumbikiwe muri iyi nkambi bose bamaze kwimurirwa mu ya Mahama iherereye mu Karere ka Kirehe.

Izi mpunzi zari zicumbikiwe mu Nkambi ya Gihembe, zahunze intambara muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo mu 1997 aho zahise zihungira mu Rwanda.

Nyuma bamwe muri bo bagiye bava mu nkambi bakajya gutura hirya no hino mu gihugu, abandi bakajya mu bindi bihugu birimo n’icyo baturutsemo gusa impunzi 9922, zigize imiryango 2227 ni zo zari zikiri muri iyi nkambi kugeza ubwo yafungwaga.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW