Bamwe mu banyeshuri biga ku kigo cy’Urwunge rw’Amashuri rwa Kabeza, giherereye mu Murenge wa Rilima mu Karere ka Bugesera barasaba ko bahabwa amazi meza ndetse bakegerezwa n’umuriro kuko bagorwa no kwiga amwe mu masomo awifashisha.
Bamwe mu banyeshuri bo kuri iki kigo n’abarezi baho bavuga hari ubwo bakora urugendo bajya gushaka amazi y’igishanga, ibintu bavuga ko bibabangamira cyane mu myigire n’imyigishirize.
Umwe yagize ati “Ikibazo cy’amazi kiratubangamiye kuko nk’ubungubu,bituma turya dutinze kuko hari ubwo ku marobine amazi aba yabuze, ugasanga tugiye ku kiyaga , ugasanga ibiryo biratinze tugomba kwiga amasomo.”
Undi nawe ati “Hano dukunze guhura n’ikibazo cyuko nta muriro dufite,isomo ry’ikoranabuhanga(ICT) ryaradindiye kuko nta muriro,noneho by’umwihariko tukagira n’ikibazo cy’amazi.Nta mazi dufite ,amazi tujya kuyavoma kure kuko rimwe na rimwe mu mavomo y’abaturage aba yabuze tukajya kuvoma igishanga.Nk’abarezi turasaba ko batwegereza amazi n’umuriro kugira ngo ireme ry’uburezi ribashe kunoga.”
Umuyobozi w’Iki Kigo,Rwasiromba Napoleon ,yavuze ko mu gihe bataregerezwa amazi, bakomeje guhura n’imbogamizi zikomeye.
Ati “Iyo nta muriro , isomo ry’ikoranabuhanga nta rikorwa,birumvikana ku mazi isuku iba nkeya,kunywa amazi asukuye ni ikibazo.No kuyavoma tuyakura kure.”
Uyu muyobozi avuga ko usibye ikibazo cy’amazi n’umuriro, bafite n’ikibazo cy’ubucucike bw’abanyeshuri ndetse ko nta n’icyumba cy’umwana w’umukobwa gihari,agasaba ko ubuyobozi bw’Akarere bwakubaka ibindi byumba kandi bakegerezwa amazi n’umuriro.
Umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Bugesera,Gashumba Jacque, yavuze ko ikibazo cy’amazi n’umuriro kizwi bityo hari gushakwa uburyo babyegerezwa.
Ati “Hari gahunda ihari yo kugenda tuzana impombo z’amazi hanyuma ibigo n’abaturage bagacukura aho umuyoboro ugenda unyura , bakabaha amazi.Hariya ho harimo n’umuyoboro rero biroroshye,turi gukorana n’ikigo cy’ibishinzwe mu Karere , hari ibigo 27 bigiye gutangira,na Kabeza irimo bityo umwaka uzarangira biyafite rwose.”
- Advertisement -
Muri iki kigo kigamo abanyeshuri bo mu mashuri abanza barenga 1200 n’abandi biga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda 212.
IVOMO : TV1
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW