Byiringiro Lague yasezeranye na Uwase Kelia umuhango watanzwemo ibikombe

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 07 Ukuboza 2021, nibwo ubukwe bwa rutahizamu wa APR FC, Byiringiro Lague na Uwase Kelia bwabaye, bwabanjirijwe n’umuhango wo gusaba no gukwa.

Byiringiro Lague na Kelia batanze impano y’ibikombe nk’ikimenyetso cy’indashyikirwa ku babyeyi babo.

Uyu muhango wo gusaba no gukwa wabaye mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 7 Ukuboza 2021 muri Luxury Garden, ahitwa Norvege muri Kigali.

Ni umuhango waranzwe n’amarira y’ibyishimo kuri Kelia Uwase na Lague bari basezeye ku bavandimwe n’imiryango yabo bagiye gutangira uwabo.

Byiringiro Lague n’umubyeyi we basusurukije abari muri ubwo bukwe bacinya akadiho biratinda, Kelia n’umubyeyi we na we ntibatanze.

Mu gihe cyo gutanga impano, Byiringiro Lague yatunguye abantu atanga impano y’igikombe, ni Kelia na we yahaye se igikombe cyanditseho amagambo yo kumushimira.

Ubusanzwe igikombe mu mupira w’amaguru cyangwa indi mikino gihabwa ikipe iba yatsinze irushanwa ihigitse andi makipe ikegukana umwanya wa mbere.

Byiringiro Lague yari ashagawe n’abakinnyi bagenzi be, barimo Buteera Andrew wari wabaye Parrain we banakinanye muri APR FC ubu akaba ari muri AS Kigali.

- Advertisement -

Yari yambariwe kandi n’abakinnyi bakinana muri APR FC barimo Nshuti Innocent, Rwabuhihi Aime Placide, Nsabimana Aimable n’abandi.

Nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa, haraba umuhango gusezerana imbere y’Imana mu itorero rya Philadelphia Rhema Church, Kimironko aheruka kubatirizwamo, ni mu gihe abatumiwe bari bwakirirwe muri Luxury Garden.

UMUSEKE.RW