Uwari umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC, Dr. Sabin Nsanzimana yahagaritswe kuri izi nshingano mu gihe kitazwi kubera impamvu zitashyizwe ahagaragara z’ibyo agomba gusobanura.
Itangazo risinyweho na Minisitiri w’Intebe, Dr Edourd Ngirente, ryasohotse ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki 7 Ukuboza 2021, rivuga ko uyu muyobozi yahagaritswe ku mwanya yarimo.
Iri tangazo ry’ibiro bya Minisitiri w’Intebe riragira riti, “Dr. Sabin Nsanzimana yabaye ahagaritswe ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC).”
Mu mpamvu iri tangazo rigaragaza yatumye ahagarikwa ngo “Ni uko hari ibyo agomba kubanza gusobanura akurikiranyweho.”
Uyu ukaba ari umwanzuro wafashwe mu izina rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, ingingo yaryo ya 112.
Muri Kanama 2019 nibwo Sena yemeje ko Dr. Sabin Nsanzimana ko aba Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima RBC.
NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW