Cyiza Hamadi ukoresha izina rya CYZLA mu buhanzi, wahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru mu ikipe nka Etincelles Fc yo mu Karere ka Rubavu na Police Fc yanyuzemo mu gihe gito arakataje mu muziki, avuga ko afite inzozi zo kuba umuhanzi w’icyamamare uhesha ishema u Rwanda.
CYZLA utuye mu Mujyi wa Rennes mu gihugu cy’Ubufaransa nyuma yo gukora zimwe mu ndirimbo zamuhaye igikundiro yakoze iyo yise “Allow me” ikubiyemo ubutumwa bw’urukundo.
Uyu muhanzi yabwiye UMUSEKE ko yatangiye umuziki yikinira ariko ubu afite intego zo kuwukora kinyamwuga kuko yawuhaye umwanya uhagije.
Ati “Ntangira umuziki numvaga bitazagera kuri uru rwego, ubu intego ni ugukora ibihangano byiza kandi byivugira.”
Akomeza avuga ko inzozi ze ari ukuzaririmbira ku rubyiniro rukomeye ku Isi, kandi agashyira itafari rye ku muziki w’u Rwanda.
Ati “Ndashaka kuba umuhanzi mpuzamahanga, ndashaka kuri ‘stage’ nini kandi mpuzamahanga. Ndifuza guhagararira ighugu cyanjye nk’umuhanzi mukuru.”
Abahanzi barimo Tupac, Kendrick Lamar, Youssoufa bari mubo afataho icyitegererezo ndetse na Ali Kiba na Proffessor Jay bo muri Tanzania na The Ben n’uwitwa Shaffy Ace bo mu Rwanda.
CYZLA avuga ko yafashe umwanya uhagije kugira ngo ategure indirimbo nziza zirimo ubutumwa nyabwo no gushimisha abakunzi b’umuziki.
Reba amashusho y’indirimbo Allow me ya CYZLA yatunganyijwe na SA Visuals
- Advertisement -
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW