Gen Amuli Bahigwa uyoboye Polisi ya DR.Congo yasuye u Rwanda

Kuri uyu wa Mbere tariki 13 Ukuboza, 2021 Umuyobozi wa Polisi ya DR.Congo, Gen Amuli Bahigwa n’itsinda ayoboye bakiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yavuze ko uruzinduko rwe rugaragaza ubushake mu gufatanya gukumira ibyaha birimo n’iterabwoba.

General Amuli Bahigwa Dieudonne Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya DR.Congo

IGP Dan Munyuza yavuze ko uruzinduko rwa Gen Bahigwa ari intambwe ikomeye mu kubaka ubufatanye mu mutekano w’u Rwanda na Repebulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kandi ko ibihugu byombi atari ibituranyi gusa ahubwo ari ibivandimwe.

Ati “Akarere kacu gakomeje guhura n’ibibazo by’umutekano mucye harimo imitwe y’iterabwoba igendera ku mahame ya Islam, FDLR na RUD Urunana, icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, magendu ndetse n’ibindi bikeneye ko twubaka ubufatanye bukomeye ndetse no guhuza imbaraga mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka bihangayikishije aka Karere.”

Munyuza yavuze ko mu nshingano z’ibanze za Polisi ari ugucunga umutekano w’abaturage, kuko ari yo nzira y’iterambere rirambye.

Yavuze ko muri uru ruzinduko abakuru ba Polisi zombi, bazagira umwanya wo kuganira byimbitse ku bibazo bitera umutekano mucye imbere mu bihugu byombi n’uburyo bwo gukorera hamwe mu kubikemura.

General Amuli Bahigwa Dieudonne na we yashimye kuba yaratumiwe mu Rwanda, avuga ko yabifashijwemo n’Umukuru w’Igihugu cye Felix Antoine TSHISEKEDI TSHILOMBO, ndetse n’icyerekezo cye cyo kugarura amahoro n’umutekano mu biyaga bigari bituma afasha ibikorwa byose bibishyigikira by’umwihariko ibyerekeye ku Rwanda.

Yavuze ko iterambere ry’ibyaha bitandukanye; gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga rigezweho n’itumanaho ndetse n’uburyo ibyaha bitandukanye bikorwa biri kwiyongera, bityo Polisi zikaba zifite inshingano yo kubyitegura no kubirwanya.

Ati “Kugira ngo tubigereho ni uko tugomba guhuza ibikorwa byacu duhanahana amakuru kuri ibyo byaha.”

- Advertisement -

Mu myanzuro y’inama yaguye ya EAPCCO ya 23 yabereye i Kinshasa, hashyizweho itsinda rizakorera i Goma rishinzwe guhuriza amakuru hamwe ku bikorwa by’iterabwoba mu karere, Polisi y’u Rwanda yiteguye gukorana na Polisi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’izindi Polisi zo mu Karere muri ibyo bikorwa.

IGP Dan Munyuza yagize ati “Turashaka gukorera hamwe kugira ngo dutange ubutumwa bukomeye kuri buri wese washaka guhungabanya umutekano ko atabigeraho.”

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW