Gen Kabarebe yasobanuye impamvu ikomeye atatwerereye umukinnyi Byiringiro Lague

Umuyobozi w’ikirenga w’ikipe ya APR FC, Gen James Kabarebe yavuze amagambo akomeye mu bukwe bw’umukinnyi Byiringiro Lague, yavuze ko yanze gutanga intwererano ye mbere kugira ngo itazakoreshwa “ibitazafasha abageni”.

Gen James Kabarebe yijeje Byiringiro Lague n’umugore we kububakira kandi bikomeye

Mu ijambo ryakiriwe n’amashyi n’impundu ndetse n’umudiho ku bari mu bukwe, Gen Kabarebe Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano yabwiye abatashye ubukwe bw’umukinnyi Byiringiro Lague ko atatwerereye mbere yanga ko intwererano ye “ipfa ubusa”.

Yagize ati “Kelia na Lague ntabwo nabatwerereye, impamvu ntatwerereye ndayibabwira, ni uko iyo mbatwerera byari kugarukira muri ibi bintu mubona hano, ibi byose (imitako ikorwa mu bukwe) ntabyo muri butahane murabisiga aha ngaha, ariko ndagira ngo nimutuza kandi muruhutse, nzabubakira kandi neza [amashyi y’urufaya]. Ibyo ni byo bizabagirira akamaro kurushaho.”

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 07 Ukuboza 2021, nibwo rutahizamu wa APR FC, Byiringiro Lague na Uwase Kelia bakoze ubukwe bwa kinyarwanda ndetse bajya no gusezerana mu rusengero mu itorero rya Philadelphia Rhema Church, Kimironko.

Uyu muhango wo gusaba no gukwa wo wabaye mu gitondo cyo ku wa Kabiri muri Luxury Garden, Norvege muri Kigali.

Byiringiro Lague na Kelia bari gukora ubukwe ku wa Gatandatu tariki ya 04 Ukuboza, 2021 ariko ku munota wa nyuma burasubikwa kuko Lague yajyanye na APR FC mu rugamba rwo gushaka itike yo kujya mu matsinda mu mikino nyafurika ya CAF Confederations CUP, muri Maroc aho bagombaga kwishyura RS Berkane banganyirije i Kigali 0-0.

APR FC yasabwaga gutsinda cyangwa kunganya ariko yarebye mu izamu rya RS Berkane. Umukino wabaye ku Cyumweru tariki ya 5 Ukuboza 2021, ntibyahiriye APR FC kuko yatsinzwe 2-1 ariko rutahizamu Byiringiro Lague yaretse gutekereza cyane ku isubikwa ry’ubukwe bwe, abasha gutsinda igitego cya mbere mu mukino cyafunguye amazamu ku ruhande rwa APR FC n’ubwo cyaje kwishyurwa, ndetse bagatakaza umukino.

Lague na Kelia bashinze urugo rwabo ku wa Kabiri tariki 7 Ukuboza, 2021
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

- Advertisement -