Abaforomokazi babiri bari kumwe n’abandi mu modoka bavuye mu gikorwa cyo gusiramura ku Kigo Nderabuzima cya Gikore imodoka barimo yakoze impanuka ikomeye bo bahita bapfa.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Ukuboza 2021, mu Kagari ka Sabusaro mu Murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara nibwo imodoka ifite ibirango RAB 398 M yakoze iriya mpanuka.
Ahagana saa cyenda z’igicamunsi nibwo impanuka y’iriya modoka yo mu bwoko bwa Prado yarimo abantu 5 bavuye mu gikorwa cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyo gusiramura (circoncision) yabaye itewe n’uko imodoka yataye umuhanda itogoka mu kabande abaforomokazi 2 bahita bahasiga ubuzima.
Ba nyakwigendera ni Nyirahabimana Jacqueline yari umukozi w’Ikigo Nderabuzima cya Nyarusiza/Kigeme na Uwanyagasani Merry wo ku Kigo Nderabuzima cya Mwendo/Gitwe.
Abakomeretse bikabije barimo Niyigena Victor ukora ku Kigo Nderabuzima cya Karambi, Bugabo Vivens we akora ku Kigo Nderabuzima cya Nyarusiza /Kigeme ndetse n’umushoferi wari utwaye imodoka witwa Byiringiro Claude.
Iyi modoka yarenze umuhanda yari ivuye ku Kigo Nderauzima cya Gikore.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kansi, Kimonyo Innocent yabwiye UMUSEKE ko ubwo batabaraga basanze abaforomokazi babiri bitabye Imana abandi bari kumwe mu modoka bajyanwa kwa muganga.
Ati “Yari irimo abantu batanu muri bo batatu nibo bakomeretse bikabije harimo n’umushoferi, ubwo rero twakoze ubutabazi bwihuse bahita babajyana ku bitaro bya Kibirizi, haje ambulance 2, zimwe zitwara abazima izindi zitwara abapfuye.”
Gitifu Kimonyo avuga ko abakomeretse bikabije barimo gukurikiranwa n’abaganga, bakuwe i Kibilizi bajyanwa ku Bitaro bya Kaminuza i Butare (CHUB).
- Advertisement -
Yabwiye UMUSEKE ko ahabereye iyi impanuka higeze kubera indi. Ni ahantu hari amakorosi menshi umuhanda uri hejuru ku buryo uwurenze yisanga mu kabande nk’uko byagenze kuri iyi modoka.
Ati “Urumva rero twagize ibyago bikomeye, umushoferi yarwanye no kugarura imodoka biranga, abaduhaye ubuhamya bavuga ko bitatewe n’ubunyerere.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kansi, Kimonyo Innocent yafashe mu mugongo imiyango yaburiye ababo muri iyi mpanuka n’abayikomerekeyemo.
Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Mwendo, Abayisenga Theophile yabwiye UMUSEKE ati “Umwe mu bakozi bacu witabye Imana twari twamwohereje mu butumwa bw’akazi ku bw’ibyago nyine twaje kumva ko yitabye Imana azize impanuka.”
Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko Uwanyagasani wakoraga ku kigo nderabuzima cya Mwendo asize abana babiri.
TUYISHIMIRE RAYMOND & Theogene NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW