Gisagara: Uko VUP yazanye akanyamuneza mu miryango ahari amakimbirane hagataha ubwumvikane

webmaster webmaster

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gisagara bakora imirimo bahemberwa muri gahunda ya VUP, bemeza ko iyi gahunda yatumye abashakanye batagiraga ijambo mu ngo zabo barigira ndetse bituma n’amakimbirane ahunga kuko hari ayabaga ashingiye ku bukene no kuba umwe mu bagize umuryango adatanga umusanzu mu mibereho y’urugo.

Imirimo bakora muri VUP bakayihemberwa yabafashije kuva mu bukene bituma n’ibibazo byahora mu miryango bishira

Gahunda ya VUP yatekerejwe igamije kuzamura imibereho y’abaturage by’umwihariko abari mu bukene bakenewe gusindagizwa no guherekezwa kugira ngo bave mu cyiciro cy’imibereho bajye mu kisumbuyeho.

Gusa bamwe mu bakurikiranira hafi imibanire y’abashakanye n’abagize imiryango, bemeza ko nta mibereho myiza yabaho hatari imibanire inoze hagati y’abagize umuryango rimwe na rimwe ihungabanywa n’ubukene buba buri mu miryango.

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Kigembe mu Karere ka Gisagara, basanzwe bakora imirimo bahemberwa muri gahunda ya VUP, bavuga ko uretse kuba iyi gahunda yaratumye bigobotora ubukene, yanirukanye amakimbirane yabaga mu miryango.

Nshumbusho Ladislas utuye mu Mudugudu wa Akabahizi mu Kagari ka Nyabikenke mu Murenge wa Kigembe, avuga ko we abyuka ajya muri iyi mirimo ya VUP agasiga umugore ahinga mu mirima yabo ku buryo bombi bagira uruhare mu iterambere ry’urugo.

Avuga ko iyo yahembwe muri VUP ahita ajyana amafaranga mu rugo ubundi we n’umugore we ndetse n’abana babo bakicara bakigira hamwe uko bagomba kuyakoresha.

Ati “Nanone kandi iyo umwana yabonye icyo kurya, akabona ikayi, akabona ikaramu ubundi akajya ku ishuri, akabona amafaranga yo kurya ku ishuri, akaba azi ko papa yagiye guhaha na mama araza guteka, umwana yiga afite umutima utuje kandi n’aho atahiye akubaha ababyeyi be, yewe ntashobora no kuva mu ishuri kuko ntacyo aba yabuze.”

Nshumbusho Ladislas avuga ko iyo mu rugo ntacyabuze, ntaho amakimbirane yamenera

 

 

- Advertisement -

Umugore yagize ijambo mu rugo

Maintenant Francoise utuye mu Mudugudu wa Agatare mu Kagari ka Gatovu mu Murenge wa Kigembe, akaba asanzwe ari n’Umujyanama ushinzwe imibereho myiza n’iterambere mu Mudugudu, avuga ko aho gahunda ya VUP itangiriye, yagize uruhare mu kunga imiryango yakunze kurangwamo amakimbirane.

Avuga ko agace kabo kari karazahajwe n’ubukene bwanatumaga hahora havuka intonganya mu bagize imiryango ariko ko aho abaturage batangiriye kwigobotora ubukene, byagiye binazana umwuka mwiza mu bashakanye.

Ati “Urusaku rwahoraga mu miryango tutewe n’ubukene rwaragiye kubera ko yaba umugore cyangwa umugabo bombi nta muntu utakigira icyo akora gituma buri wese agira uruhare mu mibereho y’ingo zabo.”

Akomeza avuga ko iyi gahunda yanatumye abagore benshi bagira ijambo mu ngo zabo kuko mbere bahoraga bategeye amaboko abagabo babo bikanatuma babasuzugura ku buryo biri no mu byazamuraga amakimbirane menshi mu ngo.

Ati “Mbere umugore yasabaga umugabo ariko mwabonye ko abagore benshi bari mu kazi, ubu umugore arakora, umugabo agakora amafaranga akinjira, ubu babonye ibyo kurya kandi iyo abagize umuryango bashonje ntihabura intonganya ariko rwa rusaku rwaterwaga n’ubukene nta muntu ukirwumva kuko iyo babona amafaranga ya buri dizeni icupa ry’umugabo riraboneka, igitenge cy’umugore kikabone, umunyu, amafaranga y’umunyeshuri akaboneka.”

Ndayisenga Zayasi utuye mu Mudugudu wa Kamweko mu Kagari ka Agahabwa mu Murenge wa Kigembe, avuga ko we n’umugore we bombi bacaga incuro ndetse batagira aho kuba ariko ko aho VUP iziye, bahise baca ukubiri no guca incuro ndetse bakagura inzu yo kubamo.

Avuga ko kuba batekanye babasha kubona icyo kurya ndetse baba mu nzu yabo, byatumye babaho batekanye bigahita binazamura ubwumvikane hagati yabo.

Ati “Kuva ubwo twarubahanye sindatongana na we cyangwa ngo turwane, twarafatanyije twembi, nabona udufaranga sinjye kutunywera ahubwo nkajyana mu rugo tugahaha yewe nkayuzamo madamu nkamugurira agatenge, tukagura agasuka tugahinga n’abana bakarya bakishimima.”

 

Abasangiraga ubusa ubu bafite icyo basangira ntibakitana ibisambo

Umukozi ushinzwe gukurikirana gahunda zo kuvana abaturage mu bukene mu Kigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze (LODA), Mukarwego Umuhoza Immaculee avuga ko mu ntego z’ibanze za VUP harimo kuzamura ubushobozi bw’abaturage no gukemura ibibazo by’imibanire ndetse no kubaka imiryango.

Avuga byagiye bigaragara ko imiryango ibayeho mu bukene, yagiye igaragaramo amakimbirane kuko “bitanaga bamwana kubera ko badafite icyo basangira, Abanyarwanda ni bo bavuga ngo abasangiye ubusa bitana ibisambo, umugabo yakwibeshya akaza yanyweye akayoga, umugore ati ‘n’utwo yari yabonye yatujyanye mu kabari.”

Mukarwego Immaculee avuga ko abakozi bashinzwe imibereho myiza n’iterambere mu Midugudu basanzwe banasura abagenerwabikorwa ba VUP bakabaganiriza ku buryo n’iyo hari ikibazo bagikemurira hamwe.

Ati “Bagira n’imihigo, mu mihigo bagira harimo no kwirinda amakimbirane mu miryango, ntabwo tubaha amafaranga gusa ngo bivane mu bukene ahubwo tunabigisha mu buryo bw’imibanire.”

Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habineza Jean Paul avuga ko hari amakimbirane menshi yakunze guterwa n’ubukene ndetse no kuba benshi barirwaga mu rugo batagira icyo bakora.

Ati “Hari amakimbirane aterwa no kuba badafite akazi bakirirwa bikubanaho ariko noneho iyo umwe yagiye mu mirimo akaza ananiwe aba akeneye kuruhuka ntabwo aba akeneye kujya muri ayo makimbirane.”

Kuva muri 2012 mu Karere ka Gisagara hamaze gukoreshwa Miliyari 13,8 Frw yahawe abagenerwabikorwa ba VUP 152 748 barimo abasanzwe bahabwa inkunga y’ingoboka ya buri kwezi ndetse n’abakora imirimo y’amaboko.

Ubu umugore ntagitegera umugabo amaboko ahubwo na we atanga umusanzu mu mibereho y’urugo
Visi Meya Habineza Jean Paul avuga ahari amakimbirane aterwa n’ubukene ubu atakigaragara
Maintenant Francoise avuga ko ubu amahoro mu miryango ari yose
Ndayisenga Zayasi na we avuga ko amafaranga avanye muri VUP ayajyana mu rugo bakigira hamwe uko bagomba kuyakoresha

UMUSEKE.RW