Gupima Covid-19 hakoreshejwe PCR Test igiciro cyashyizwe kuri Frw 30,000Frw

webmaster webmaster

Guhera ku wa Mbere tariki 20 Ugushyingo 2021, mu Rwanda haratangira gukurikizwa ingamba nshya zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 harimo n’uko abagenzi bose binjira mu gihugu bagomba kwipimisha inshuro eshatu bakoresheje PRC Test, kubera iyo mpamvu igiciro cyo gukoresha iri suzuma cyakuwe ku bihumbi 47 Frw gishyirwa ku bihumbi 30Frw.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yavuze ko mu korohereza abantu gupima Covid-19 hakoreshejwe PCR Test igiciro cyashyizwe ku bihumbi 30,000 Frw

Agaruka ku mpamvu y’izi ngamba nshya zashyizweho, Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije, avuga bitewe n’imibare y’abandura igihugu kiri kugana habi, bityo ngo bakwiye gufatira hafi bitaragera aho ibitaro byongera kugongwa n’umubare munini w’abarwayi ba Covi-19.

Ati “Tumaze kurenga kubona abarwayi ba Covid-19 barenga ijana buri munsi, tumaze kurenga  igipimo cy’abantu batanu mu gihumbi bafite ubwandu bivuze ko turi kujya habi tugomba kwirinda, uko imibare yiyongera turaza gusa n’abasuri mu kwezi kwa Karindwi abarwayi mu bitaro babaye benshi usange Nyarugenge hasubiye kuba ibitaro bivura Covid-19. Mu minsi twari dufite abarwayi batageze ku 10 ariko ubu Kanyinya dufite abarwayi 20, niyo mpamvu twafashe ingamba zituma ibintu bitaturenga.”

Dr Daniel Ngamije avuga ko ubwoko bushya bwihinduranyije bufite uruhare runinimu gutuma imibare yiyongera ku isi hose, ashimangira ko nta gitangaza kubona imibare yiyongera kuko mu karere u Rwanda ruherereyemo Omicron ihari, bityo ingamba zose zafashwe mu rwego rwo kurinda ko abantu bamarana amasaha menshi bari kumwe kuko bituma bamwe badohoka ku ngamba zo kwirinda.

Yavuze ko mu rwego rwo korohereza Abanyarwanda kubasha kwipimisha Covid-19, igiciro cya PRC Test leta izajya yishyurira abakoresha ubu buryo ibihumbi 17 Frw bakishyura ibihumbi 30Frw bisigaye.

Yagize ati “Omicron ntabwo wayipima ngo uhite uyibona mu maraso, gushyiraho iminsi itatu y’akato kandi akipimisha PCR Test akigera mu gihugu, anamaze iminsi itatu ni ukugirango turebe niba ari muzima, tuanabasaba kwipimisha nyuma y’iminsi irindwi akoresheje uburyo ashaka. Leta mu rwego rwo korohereza abantu, muri iyi minsi mikuru PCR Test umuntu azajya yishyura ibihumbi 30,000Frw, andi 17,000 Frw azishyurwa na leta nk’umusanzu wo kunganira umunyarwanda.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko abantu bari bamaze kwirara nyuma yo gusa n’abasubira mu buzima busanzwe, gusa ngo hirya no hino biragaragara ko na Guma mu rugo zajyaho, bityo ngo  izi nga ni ubutumwa buhwitura abantu.

Ati “Ibintu byari bitangiye kuba byiza abantu bagarutse mu buryohe bw’ubuzima, aho niho abantu bafite kwandurira mu gihe bahuye ari benshi. Hirya no hino ku isi abantu bari hafi kujyamuri za Guma mu rugo kubera kwirara, ibi byemezo biba byafashi ni ubutumwa bwereka umuntu ko ibindi byasubiye hamwe habi twari turi.”

Minisitiri Gatabazi ashimangira ko kuba amaresitora, utubari n’insengero hashyizweho ibwiriza ryo kwikingiza aruko mu Mujyi wa Kigali abantu bakingiwe ku buryo bushoboka, bityo ngo utarikingije ni ubushake bwe.

- Advertisement -

Yagize ati “Abantu bose bagombaga gukingirwa barakingiye, utarakingiwe ni ubushake bwe bwo kuba atarabishatse, ibi ntago byakozwe mu Mujyi wa Kigali gusa ahubwo byakozwe no mu mijyi yunganira Kigali. Nta muntu wagakwiye kuba avuga ko atakingiwe. Muri resitora, ubukwe n’ahandi abantu baba basabana banasangira, nuva mu rugo ukajya mu bandi utarakingiwe waba uzaniye uburwayi abikingije, rero si igihano ahubwo nuko leta ikumira ko wakanduza abandi, rero abantu bikingize nabobaze mu bandi.”

Izi ngamba nshya zo kwirinda Covid-19 zafashwe zigomba gutangira kubahirizwa mu gihugu hose guhera ku wa mbere, tariki 20 Ukuboza 2021, gusa Abanyarwanda basabwa kwirinda kurenga ku ngamba zo kwirinda ikwirakwira rya Covi-19 bakimakaza ingamba zashyizweho n’inzego z’ubuzima harimo kwambara agapfukamunwa neza kandi igihe cyose umuntu ari mu bandi, guhana intera no gukaraba intoki n’isabune n’amazi.

Nk’uko Minisiteri y’Ubuzima ibigaragaza mu mibare itangaza buri munsi, mu minsi itatu ishije buri munsi habonekaga abarwayi bashya ba Covid-19 berenga ijana, imibareya tariki 17 Ukuboza, igaragaza ko habonetse abanduye bashya 153, Umujyi wa Kigali niwo ufite abarwayi benshi 116.

Gusa gahunda yo gutanga inking nayo irakomeje kuko  abagera kuri 7,156,563 bamaze guhabwa doze ya mbere, abandi 4,624,384 bahabwa doze zombie. Ni mu gihe abagera ku bihimbi 41,750 aribo bamaze guhabwa doze ishimangira urukingo rwa Covid-19.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, avuga utarikingije ari ubwende bwe atari igihano
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste