Gutereta si amafaranga ! Bamwe bati ni “Iby’abifite” Bisunikira abasore bamwe kwifata mu rushako

Abasomyi b’igitabo gitagatifu cya Bibiliya mu itangiriro 2:24. herekana ko ari nk’itegeko ry’Imana ko umusore agomba gusiga umuryango yakuriyemo maze agasanga uwo yihebeye maze bakabana akaramata.

                                    Bamwe mu rubyiruko bavuga ko gutereta bidasaba ifaranga

Nyamara nubwo ijambo ry’Imana rivuga ko habaho umubano w’abashakanye,hari abasore bamwe bumvikana bavuga ko byose bitakorwa nta amikoro kuko byose bisaba kuba hari uko umuntu ahagaze mu mufuka.

Nyamara hari abandi bavuga ko kuba umuntu yashaka uwo bazabana akaramata,bidasaba amikoro kuko icya mbere ari urukundo , ngo “Ibintu ni ibishakwa.”

Umuhire Marie Louise wo mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga yabwiye UMUSEKE ko umusore adakwiye  kugira urwitwazo amafaranga kugira ngo arambagize umukobwa.

Ati “Hari isura abasore b’iki gihe bishyizemo ngo ntacyo mfite ntacyo navugisha umukobwa,cyane cyane abize cyangwa ufite ikimero,wamubaza ngo ese ayo mafaranga ni ay’iki, akavuga ngo ese warambagiza utazamusohokana, ese urabizi neza ko icyo akeneye ko ari ukumusohokana?Uburyo batangira barambagiza nibwo baza bakubonamo amafaranga.”

Yakomeje ati “Uburyo umukobwa umwiyeretsemo nibwo azagufatamo.waza  ufite ikofi[vuga amafaranga] nta rukundo nakwemerera?Ikintu cya mbere ni urukundo.Urukundo ruhindura byose.Amafaranga ntiyakagombye kuyobora urukundo ndetse ntiyakabaye ari kimwe mu bintu duhitamo kugira ngo tubone abo tubana.”

Ndikubwayo Eric , umusore utuye mu Mujyi wa Kigali we asanga umusore atagatinye kurambagiza inkumi kuko nta mafaranga .

Ati” Ikintu cya mbere ni urukundo,kuko udafite urukundo no gutereta nta nubwo byakunda.Muri kino gihe harimo ingeri nyinshi.Harimo abagize ihungabana ahanini bitewe n’urukundo babayemo mbere maze bakanzura kudashaka,hari n’abandi bavuga ko ngo sinashaka kuko nta bushobozi bwabyo bagatinya kurambagiza,hakaba n’abandi bishyiramo umwanzuro wo kutazigera ashaka bitewe n’igikomere cy’umuryango yakuriyemo. “

Nubwo aba bombi  bahuriza kuba kurambagiza bidasaba amikoro, Murwanashayaka Sam we wo mu Karere ka Gastibo mu Ntara y’Iburasirazuba, we asanga umusore udafite amikoro aba adakwiye kurambagiza.

- Advertisement -

Ati “Gutereta ni amafaranga,udafite amafaranga ntabwo warambagiza umukobwa kuko urukundo  rwubakwa n’amafaranga.Wakunda umuntu utamusohokana,nta rukundo rugamije kubaka urugo kandi urugo ni amafaranga,udafite amafaranga baramukujyana.”

Yakomeje ati “Udafite amafaranga ntabwo wagakwiye kwinjira mu rukundo.Urukundo rubaho, ariko ntacyo watanze nta kintu ubona.”

Umunyamakuru ku Isango Star ukora ikiganiro cy’umuryango, “Mutimawurugo”Akalikumutima  Regine, yabwiye UMUSEKE ko kurambagiza bidasaba amikoro .

Ati “Gutereta ntabwo bisaba amafaranga,nujya kurambagiza inkumi, uzayirambagiza bitagusabye amafaranga kandi uyemeze.Biterwa n’icyo muvugana, igihe muhura, uko akubona,uko witwaye .”

Akalikumutima yavuze ko nubwo umusore arambagiza bidasabye ubushobozi , abakwiye gutekereza ku cyatunga umuryango.

Ati “ Mudafite icyo muheraho, mudafite aho muhera wasobanura gute ko uzubaka rugakomera?Kurambagiza ntacyo bisaba ariko urambagiza yagakwiye gutekereza ngo hari icyo mperaho.”

Yagiriye inama abasore gukura amaboko mu mufuka bagakora gusa ntibagire urwitwazo amafaranga ngo bareke kurambagiza.

Ati “Umusore ntabwo akwiye gutandukana no gushaka amafaranga.Akwiye kubaho azi ko kubaho kwe gushingira ku murimo yakoze.Umugabo ni ukora.Hari uburyo bwiza bwo kwinjiza amafaranga kandi mu buryo bwiza bw’ubunyangamugayo.”

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW