Nyuma y’uko hagaragaye ko imihindagurikire y’ibihe ibangamira iterambere ry’igihugu, ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije (REMA) gifatanyije n’inama nkuru y’amashuri makuru na za kaminuza (HEC) hamwe na Kaminuza y’u Rwanda batangije gahunda y’ubushakashatsi bwatuma haboneka ibisubizo mu guhangana n’imihindagurike ry’ibihe.
Imihindagurikire y’ibihe ni kimwe mu bibazo bihangayikishije Isi yose ndetse n’u Rwanda by’umwihariko aho usanga imyuzure isenya ibikorwa remezo nk’imihanda, inzu ndetse n’ibindi biza bishyira mu kaga ubuzima bw’abantu.
Juliet Kabera Umuyobozi Mukuru REMA yavuze ko ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe zatumye bicara bakibaza uko bizagenda mu mwaka wa 2050 ibi bibazo by’ibiza biramutse bikomeje, bityo bituma hashirwaho gahunda y’ubushakashatsi.
Ati “Ubu bushakashatsi icyo bugamije ni ukugira ngo hamenyekane amakuru yose azadufasha mu buryo twashyiraho gahunda yo gukora imishinga izafasha igihugu kugira ngo duhangane n’izo ngaruka, niyo mpamvu twatangije ubushakashatsi hamwe n’abanyeshuri ndetse n’abarimu mu gushaka amakuru yazana ibisubizo mu guhangana n’imihindagurike y’ibihe.”
Juliet Kabera yakomeje avuga ko ubu ubushakshatsi buzabafasha mu igenamigambi hagendewe ku makuru y’ibanze kandi yizewe atari ibyo umuntu yakuye mu bitabo na byo byavuye kure.
Minisitiri w’uburezi Dr. Uwamariya Valentine yavuze ko ubushakshatsi icyo bufasha ari ukugaragaza ishusho nyakuri y’uko ibintu biteye, ngo kuko ushobora kubona habayeho imyuzure cyangwa habayeho izuba ryinshi rikangiza ibidukikije ariko hatazwi impamvu ngo byaturutse kuki?
Yavuze ko mu byo ubushakashatsi buzamara harimo no kumenya uburyo bwo kwirinda bitaraba.
Ati “ Ubushakshatsi icyo bugamije butanga umurongo ariko bugatanga n’ibyo abantu bashingiraho. Uyu mushinga ugiye gutangirana abanyeshuri 25 hamwe n’abarimu 25 ariko ni gahunda izakomeza kuko iyo ibidukikije byangiritse natwe ubuzima bwacu buba buri mu kaga kuko natwe tuba mu bidukikije, niyo mpamvu gukora ubushakashatsi tugashingira ku bintu bifatika byagaragajwe n’abahanga noneho mu gukemura no kwirinda icyangiza ibidukikije ni ikintu cy’ingenzi cyane.”
Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya Valentine yakomeje avuga ko nubwo bivugwa ko mu Rwanda hari inganda nkeya burya ariko hari ibitutuka ahandi, hari imyuzure, hari ubutaka butwarwa n’amazi, n’imyanda ituruka mu ngo, avuga ko mu gukora ubushakashatsi bazanarenga imbibi z’igihugu bakareba n’ahandi.
- Advertisement -
Minisiteri y’Uburezi ivuga ko hari gahunda y’uko ubu batangiranye na kaminuza y’u Rwanda ariko ikindi gihe bazakorana n’izindi Kaminuza kuko ubushakshatsi butagira umupaka, kandi ngo aho ubushakashatsi bugeze ntawukora wenyine, ikindi ngo iyo ari benshi bagahuriza hamwe bituma bazana ubunararibonye cyangwa ubuhanga bafite bigatuma bazana ibisubizo bifatika.
Daddy Sadiki RUBANGURA
UMUSEKE.RW