*Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu ati “Twishimira ubushake bukomeye bwo kubaka Leta igendera ku mategeko”
Mu gihe hizihizwa ku nshuro ya 73 itangazo ry’amahame y’uburenganzira bwa muntu, ihohotera rishingiye ku gitsina cyane cyane abana basambanywa bakiri bato byagaragajwe nka kidobya ituma uburenganzira bwa muntu butagerwaho uko bikwiye, Abanyarwanda basabwe gusenyera umugozi umwe mu gutahura no kubiryoza abasambanya abana b’abangavu.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu, tariki 10 Ukuboza 2021, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’uburenganzira bwa muntu wizihijwe ku nshuro ya 73.
Uyu mwaka wa 2021, insanganyamatsiko ikaba ari “Kureshya: Kugabanya ubusumbanye, guteza imbere uburenganzira bwa muntu.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinze itegeko nshinga n’andi mategeko, Solina Nyirahabimana, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yavuze ko imibare igaragaza ko ihohotera rishingiye ku gitsina riri hejuru, aherako asaba inzego zose guhaguruka bakamagana ihohotera rishingiye ku gitsina iryo ariryo ryose, akomeza avuga ko abahohotera abana badakwiye kureberwa bataryojwe ibyo bakoze.
Ati “Mu gihe tuvuga ku burenganzira bwa muntu tuzi ko hari ubukangurambaga turimo bwo kurandura ihohotera rishingiye ku gitsina, inzego zose ziri aha dukwiye gufatanya muri uru rugamba kuko imibare igaragaza ko ari ikibazo gikomeye. U Rwanda rwahagurukiye kurwanya ihohotera ariko hakenewe ubufatanye bwa buri wese muri uru rugendo, ubufatanye kandi ni ngombwa mu gutahura abahohotera abana bakiri hanze aha batararyozwa ibyo.”
Nyirahabimana Solina, akomeza avuga ko bidakwiye ko umuntu yahohotera abana agakomeza kwidegembya atabihaniwe, bityo ngo mu gihe hizihizwa uburenganzira bwa muntu ijwi rya buri wese rirakenewe mu kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyane cyane irikorerwa abagore n’abakobwa.
Iki kibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kandi cyagarutsweho na Dr Joseph Ryarasa Nkurunziza, umuyobozi w’ihuriro ry’imiryango itari iya Leta, wasabye Leta gushyira imbaraga mu guhashya ihohoterwa rishingiye ku gitsina maze ababigiramo uruhare bakabiryozwa. Anavuga kandi ko amategeko yashyizweho akwiye kubahirizwa uko bikwiye no mu zindi nzego.
Ati “Hari byinshi byakozwe nko kwigisha abantu kugira ngo bamenye uburenganzira bwabo no kubaka inzego. Ariko hakenewe imbaraga mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko imibare igenda yiyongera. Hakenewe gushyirwamo ingufu mu kwigisha abantu amategeko ndetse no kuyubahiriza, murabizi iyo umuntu afashwe atwaye yasomye ku gasembuye bagufunga iminsi itanu imodoka bakayifata iminsi 20. Yego sibyo ariko niba umuntu ari we utunze urugo hakwiye kubahirizwa amategeko kugira ngo dukomeze mu cyerekezo cyo kuyubahiriza.”
- Advertisement -
Ku rundi ruhande, Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, isanga hari intambwe ishimishije u Rwanda rumaze gutera mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu bigendanye n’amategeko ashyirwaho.
Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Mukasine Marie Claire ashima ubushake u Rwanda rufite mu kugendera ku mategeko.
Yagize ati “Ikintu dushima cyane kitigeze kinaboneka mu mateka u Rwanda rwagiye rugira mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ni ubushake bukomeye bwo kubaka Leta igendera ku mategeko kandi bitanga icyizere mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu, naho ikibazo kigaragaye haba hari ubushake bwo kugicyemura gusa kubahiriza uburenganzira bwa muntu ni urugendo kandi ruhoraho.”
Mukasine Marie Claire, asanga ku birebana n’uburenganzira bw’umugore hakenewe izindi mbaraga kugira ngo nabo bisange mu bucuruzi bunini ndetse banimakaze ikoranabuhanga nk’abandi Banyarwanda.
Ati “Twabonye byinshi byiza byakozwe ariko intambwe ikenewe guterwa mu bukungu ku burenganzira bw’umugore kugira ngo na bo bakore ibikorwa binini kuko bakiri mu bikorwa bito bito. Ikoranabuhanga niryo risigaye ryifashishwa mu bintu byinshi, ariko ubumenyi kuri bo ntiburagera ku rwego rushimishije. Mu rwego rw’abikorera haracyari imyumvire y’uko hari imirimo abagore badashobora gukora rero aho hose hakenewe indi ntambwe yo gutera.”
Mu bindi byakomojweho ni uko Abanyarwanda bibukijwe ko badakwiye kwishyura serivise bagombya n’ababihemberwa mu misoro abantu baba batanze, bityo imyumvire ngo ikwiye kuzamuka hagamijwe ko uburenganzira bwa muntu butahonyorwa kandi buri wese abwemererwa n’amategeko.
Ubwo hizihizwaga itangazo ry’Umuryango w’Abibumbye rishyiraho amahame y’uburenganzira bwa muntu ku nshuro ya 73, hari hitabiriye abanyacyubahiro banyuranye barimo Umuhuzabikorwa w’ibikorwa by’Umuryango w’Abibumbye, Dr. Fode Ndiaye.
Harimo kandi abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, nk’Ambasaderi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Rwanda, uwa Marroc, uwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uwa Sweden, uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi n’abandi cyane cyane abafite aho bahuriye no gufasha mu bikorwa byita ku burenganzira bwa muntu.
NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW