Ikoranabuhanga no guhanga udushya ni ingenzi mu gihugu twifuza- Perezida Kagame

*Umushinga wa Cyuzuzo Diane wakoze radiyo ikoze mu gaseke niwo wahize indi aho wahembwe ibihumbi 50$, agera kuri miliyoni 50 Frw*

Perezida Paul Kagame yifatanyije n’urubyiruko rufite imishinga y’ikoranabuhnga yahatanaga mu marushanwa yiswe Hanga Pitch Fest, aho hahembwe imishinga itanu yahize indi mu kwimakaza ikoranabuhanga.

                         Perezida Paul Kagame ahemba Cyuzuzo Diane wahize abandi muri Hanga Pitch Fest

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 11 Ukuboza 2021, muri Kigali Arena, nibwo habaye umuhango wo guhemba imishinga itanu y’indashyikirwa y’urubyiruko rwahize abandi bari bahatanye mu marushanwa yiswe Hanga Pitch Fest.

Umushinga w’ikoranabuhanga wa Cyuzuzo Diane washinze Afriduino Ltd niwo waje ku isonga ry’indi yose, aho wahembwe ibihumbi 50$ akaba agera kuri miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda. Ni umushinga w’ikoranabuhanga ugamije gukora ibihangano bigezweho by’imitako ariko bifite ishusho y’ibikoresho ndangamateka by’u Rwanda, aho yakoze radiyo ifite ishusho y’agaseke ndetse n’amatara afite ishusho y’uducuma twa kinyarwanda.

Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye ibi birori byo guhemba imishinga y’ikoranabuhanga y’urubyiruko yahize indi, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yavuze ko iyi mishinga ariyo kwishimirwa, ahamya ko iki gikorwa kizakomeza kubaho.

Yagize ati “Nifatanyije namwe mu kwishimira aba batanu batsinze iri rushanwa muri iki gikorwa kibayeho ku nshuro ya mbere, ibi ni ibintu byiza cyane kandi bihebuje ndetse n’igitekerezo kiza. Ndashimira inzego zose zabigizemo uruhare n’urubyiruko ubwarwo rwirije umunsi wose hano rwiga kwiyemeza umurimo no guhanga udushya. Iyi ni intangiriro, byinshi bizakorwa kandi bizagerwa uko tujya imbere.”   

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yongeyeho ko ikoranabuhanga no guhanga udushya ari ingenzi mu iterambere igihugu kifuza,  ari nayo mpamvu kuri we yifuza ko hakorwa ibikorwa byinshi kurenza ibi.

Yagize ati “Ikoranabuhanga no guhanga udushya ni ingenzi mu mpinduka zikomeje kuba mu Rwanda.  Ntabwo bihagije ariyo mpamvu nge nifuza byinshi kurushaho kuko iyo ushaka guteza imbere ubukungu bushingiye ku bumenyi kandi aribyo by’ingenzi nk’uko biboneka ahandi hose ku isi wajya, usanga bishingira ku buryo bitegura ku byinjiramo, itandukaniro ni uburyo ubyitaho n’ibyo ushoramo.”

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) Clare Akamanzi, yasabye urubyiruko kujya rwandikisha imishinga yarwo mu rwego rwo kuyigira imitungo mu by’ubwenge ku buryo ntawazawiyitirira, ahamya ko u Rwanda rwakoze ibikomeye mu guha amahirwe urubyiruko, bityo ngo hari amahirwe ahari abafasha kwiteza imbere harimo kugabanyirizwa imisoro.

- Advertisement -

Clare Akamanzi yavuze ko imishinga igera kuri 400 yiyandikishije igaragaza ko u Rwanda ari igihugu gishaka guterea imbere kuko gifite abantu bazagiteza imbere mu bukungu bwacyo bw’igihe kiri imbere.

Hanga Picth Fest ikaba ari ku nshuro ya mbere ibayeho mu Rwanda, aho hahembwe imishinga itanu y’indashyikirwa y’urubyiruko rwimakaje ikoranabuhanga.

Imishinga itanu yahize indi irangajwe imbere n’uwa Cyuzuzo Diane, washinze Afriduino Ltd ikora ibikoresho by’ikoranabuhanga mu ishusho y’ibikoresho gakondo ndangamateka by’umuco nyarwanda, aho bakoze radio ifite ishusho y’agasekendetse n’amatara agaragara nk’ibicuma. Uyu mushinga wahize undi ukaba wahembwe ibihumbi 50 $.

Umwanya wa kabiri wegukanywe na Leandre Berwa washinze Secord Life Storage wahembwe ibihumbi 20$. Uyu we akaba afata batiri zashaje akazongerera ubuzima zikongera gukoresha kuko agaragaza ko  inyinshi zijugunywa zigifite ubushobozi bwo gukora bwa 75%. Bateri akora harimo iza mudasobwa, imirasire y’izuba, iz’ibinyabiziga nk’imodoka n’izindi.

Norman Mugisha, umushinga we wabaye uwa gatatu, yashinze Afri-Farmers Market, aho  yifashishije ikoranabuhanga ahuza abahinzi n’abaguzi, binyuze muri iri koranabuhanga yubatse umuhinzi amenyeshwa niba umuguzi akeneye ibiribwa runaka. Akaba agamije kugabanya ingano z’umusaruro wapfaga ubusa. Mugisha akaba afata 15% by’ayo umuhinzi yagurishije umusaruro, we akaba yahembwe ibihumbi 15$.

Umwanya wa kane wegukanywe na Youssouf Ntwali washinze BAG Innovation, aho yahembwe ibihumbi 12.5$. uyu akaba yarakoze umushinga ugamije gufasha abanyeshuri biga za kaminuza kugira ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo ndetse abashoramari bagafashwa kubona abakozi bujuje ibisabwa bifuza.

Angelo Igitego akaba ari we watwaye umwanya wa gatanu, aho yashinze Kalisimbi Technology Solutions, nawe yahembwe ibihumbi 12.5$, uyu mushinga ufite gahunda yo gufasha amavuriro kubika amakuru y’abarwayi mu buryo bw’ikoranabuhanga, aho bizajya bikorwa binyuze muri porogaramu ishyirwa muri mudasobwa z’ibitaro maze zikazajya zihuza amakuru.

Nubwo hahembwe imishinga itanu ya mbere yahize indi mu marushanwa yiswe Hanga Pitch Fest 2021, imishinga y’urubyiruko rwimakaje ikoranabuhanga igera kuri 400 niyo yari yiyandikishije muri aya marushanwa.

Cyuzuzo Diane niwe ukora ibikoresho by’ikoranabuhanga ndangamateka umushinga we niwo wahize indi
Ibikoresho bikorwa na Cyuzuzo wahize abandi, aka gaseke akaba ari radiyo
                                                                 Ibi birori byari byitabiriwe n’ingeri zinyuranye
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste /UMUSEKE.RW