Ishimwe Kevin yatandukanye na Kiyovu Sports

webmaster webmaster

Ubuyobozi bw’Ikipe ya Kiyovu Sports Club iyoboye urutonde rwa shampiyona yamaze gutangaza ko yatandukanye n’umukinnyi wayo Ishimwe Kevin nyuma y’ubwumvikane.

Ishimwe Kevin wirukanywe muri APR FC kubera imyitwarire mibi yanasezerewe na Kiyovu SC

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Kiyovu SC kuri uyu wa Gatatu, tariki 29 Ukuboza 2021, nibwo bamenyesheje abakunzi ba ruhago nyarwanda ko Ishimwe Kevin atakiri umukinnyi wayo.

Iri tangazo rigira riti “Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports Club buramenyesha abantu bose n’abakunzi bayo ko yamaze gutandukana na Ishimwe Kevin k’ubwumvikane bw’impande zombi.”

Iyi kipe ya Kiyovu SC ikaba yifurije amahirwe uyu mukinnyi aho azerekeza.

Ishimwe Kevin yageze muri Kiyovu SC muri Mutarama 2021 avuye mu ikipe y’ingabo z’igihugu ya APR FC. Ni nyuma y’uko ahagaritswe tariki 29 Ukwakira 2020 kubera imyitwarire idahwitse, gusa umutoza mukuru w’iyi kipe y’ingabo z’igihugu Adil Mohamed nyuma yaho yaje gutangaza ko Ishimwe Kevin yirukanywe burundu nyuma yo kumugoragoza kenshi bikanga.

Icyo gihe hari nyuma y’umukino bari bamaze gukina na Sunrise FC, maze agira ati “Niba nta kinyabupfura gihari, nib anta guhuza guhari, nta mwanya uhari muri APR mu by’ukuri, oya nta kugaruka. Icyemezo cyafashwe hari byinshi byihanganiwe, twarabobonaga tugakosora ariko nyuma y’igihe birarambirana. Dukora kinyamwuga dukeneye abakinnyi bafite imyitwarire ya kinyamwuga kandi bitwara neza muri APR.”

Ishimwe Kevin yirukanywe muri APR FC nyuma y’umwaka yari ayimazemo mu masezerano y’imyaka ibiri yari yasinyemo nyuma yo kuva mu ikipe ya AS Kigali.

Ishimwe Kevin w’imyaka 26 yanyuze mu makipe atandukanye hano mu Rwanda nka Pipinierre, Rayon Sports na AS Kigali. Gusa yagiye avugwaho imyitwarire itari myiza y’inyuma y’ikibuga, ibi akaba aribyo byatumye bakeka ko Kiyovu Sports yamurekuye kubera iyi myitwarire yanamukuye muri APR FC.

Ikipe ya Kiyovu itandukanye na Ishimwe Kevin ariyo iyoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 23 igakurikirwa na APR FC ifite amanota 20.

- Advertisement -
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW