Juno Kizigenza na Ariel Wayz bari mu bakomeje kukanyuzaho muri iyi minsi mu muziki w’u Rwanda ndetse bakavugwaho no kuba mu rukundo kuko bari bameze nk’agati k’inkubirane, aba bombi baciye amarenga ko ibintu atari shyashya hagati yabo.
Aba bahanzi bombi nta gihe kinini gishize bigaruriye imitima ya bamwe mu bakunzi ba muzika nyarwanda nyuma yo gusohora indirimbo zinyuranye harimo iyitwa Away yabahuje, maze ikakirwana igishyika na benshi kandi bakayikunda.
Nyuma y’iyi ndirimbo ibere rya Ariel ryararikoroje ku mbuga nkoranyambaga maze benshi bivayo bati ibi si iby’i Rwanda kuko nta mwari ushyira ubwambure bwe hanze, ibi bashingiraga ku mashusho y’iyi ndirimbo yagaregayemo ibere ry’uyu mwari.
Umunyarwanda yaravuze ngo ntawutwika inzu ngo ahishe umwotsi, abareba kure baketse urukundo hagati ya Juno Kizigenza na Ariel Wayz, ibi bigashingirwa ku mafoto y’urukundo n’amagambo asize umunyu aba bombi banyuzaga ku mbuga nkoranyambaga, Ni mu gihe bagiranye n’ibihe byiza ku mazi y’i Kivu mu karera ka Karongi. Maze amafoto yabo bari mu munyenga w’urukundo akajya hanze amanywa n’ijoro.
Gusa ngo akaryoshye ntigahora mu itama, ubanza iby’aba bombi byahinduye isura kuko iby’ari urukundo ishyamba ritakiri ryeru nyuma y’ibyo aba bombi banyujije ku mbuga nkoranyamabaga zabo za Twitter byatumye bamwe bavuga ko urukundo rwabo rwajemo agatotsi.
Ibi byo gukeka ko urukundo rutakigurumana nka mbere byasembuwe na Ariel Wayz wabanje kwandika ko ashobora kuba yaribeshye yibwira ko ngo we atandukanye, maze asoza ashyiraho agatima kacitsemo kabiri.
Yagize ati “Ibiteshamutwe ntibijya bishira, Natekereje ko uyu we atandukanye ariko ubanza naribeshye.”
Nyuma y’aya magambo abafana ba Ariel Wayz n’abakurikiranira bya hafi baketseko arimo abwira Juno Kizigenza, yemwe bamwe baranamwihanganisha. Ubwo bamwe niko banyuzagamo no kumubwira amagambo akomeretsa bati “Amabere ko twayabonye ubwo Juno we yaba akireba iki?”
Amakenga yabasubizaga ubutumwa bwa Ariel Wayz yaje gusa nasobanuka nyuma y’aho Juno Kizigenza nawe yifashishije Twitter akandika asa n’ufite uwo arimo asubiza agira ati “Ndambiwe izo kinamico zose.”
- Advertisement -
Nyuma y’aya magambo ya Juno Kizigenza abantu babaye nk’abasubizwa ibyo Ariel Wayz yari yanditse kuko babifashe ko aba ba bombi batakiri mu munyenga w’urukundo bavuzwemo. Gusa hari bamwe babifashe nk’aho ari “Agatwiko” bashaka kugumisha amazina yabo mu bafana.
Juno Kizigenza na Ariel Wayz mu gihe gito bamaze mu muziki w’u Rwanda bamaze gukora byinshi kuko Ariel Wayz aherutse gushyira hanze EP ye iriho indirimbo esheshatu, gusa nta gihe kinini gishize na Juno ashyize hanze EP ye iriho indirimbo zinyuranye nka Birenze, amashusho yayo akaba arimo Ariel Wayz.
Aba bombi indirimbo bakoranye iyitwa “Away” iri muzabafashije kumeneyekana kuko yarebwe n’abantu barenga miliyoni 2 kuri YouTube.
NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW