Jimmy Mulisa yagizwe umutoza w’agateganyo wa AS Kigali

webmaster webmaster

Nyuma y’uko umutoza mukuru wa AS Kigali n’uwari umwungirije beretswe umuryango kubera umusaruro utari mwiza, iyi kipe yamaze kuba ishyira by’agateganyo Jimmy Mulisa nk’umutoza mukuru naho Mwambali Serge agirwa umutoza wongerera imbaraga abakinnyi.

AS Kigali yashyizeho Jimmy Mulisa nk’umutoza mukuru by’agateganyo

Umukino wahuje AS Kigali na Rayon Sports maze umukino ukarangira Rayon Sports yegukanye intsinzi ku bitego 2-1, ibi byaje byiyongera ku buryo AS Kigali yari imaze iminsi yitwara muri shampiyona maze iyi kipe ihita ifata icyemezo cyo gusezerera umutoza mukuru wayo Eric Nshimiyimana ndetse n’umwungiriza we Jabir Mutarambirwa.

Mu itangazo ryanyujijwe kuri Twitter, AS Kigali yatangaje Jimmyi Mulisa nk’umutoza mukuru by’agateganyo maze Serge Mwambali agirwa umutoza wongerera imbaraga abakinnyi.

Jimmy Mulisa usanzwe afite irerero ry’umupira w’amaguru rya Umuri Foundation rimaze iminsi rizenguruka mu Mujyi wa Kigali ritoranya impano z’abanyarwanda, yabaye umwe mu bakinnyi bakomeye hano mu Rwanda mu makipe atandukanye harimo na APR FC ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi kuko ari mu bakinnyi bajyanye u Rwanda muri CAN mu 2004.

Jimmy Mulisa yari asanzwe muri AS Kigali kuko muri Nyakanga 2021 yari yagizwe umutoza wungirije wa AS Kigali, gusa byaje kuvugwa ko umutoza Eric Nshimiyimana atajya aha agaciro ibitekerezo  bye, ibi byaje gukurikirwa nuko atandukana n’iyi kipe.

Mu Ukuboza 2021, Jimmy Mulisa binyuze muri fondasiyo ye ya Umuri Foundation yasinye amasezerano yo gushakira AS Kigali abana bakiri bato bafite impano y’umupira w’amaguru bajyanwa mu irerero rya AS Kigali.

Jimmy Mulisa wamaze kuba agirwa umutoza mukuru wa AS Kigali by’agateganyo, afite License B ya CAF, iyi akaba ariyo mpamvu yari yagizwe na mbere hose umutoza wungirije wa AS Kigali kugirango ayifashwe mu mikino ya CAF Confedration Cup kuko uwari muri uyu mwanya ariwe Jabir Mutarambirwa atari ayifite.

Yanyuze mu makipe atandukanye nk’umutoza harimo Sunrise FC, APR FC ndetse yanatoje ikipe y’igihugu Amavubi, gusa yaje gutangiza na Umuri Foundation irimo na Umuri Academy aho agenda ashaka abakiri bato bafite impano mu mupira w’amaguru, ubu yari akomeje kugenda azenguruka hirya no hino mu Mujyi wa Kigali ashaka impano muri ruhago mu bakinira mu mihanda.

Jimmy Mulisa yabonye izuba ku wa 24 Mata 1984, avukira mu Mujyi wa Kigali, yari umukinnyi ukina asatira izamu, afite uburebure bwa 1.85.

- Advertisement -
Mwambali Serge yagizwe umutoza wa AS Kigali wongerera imbaraga abakinnyi
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW