Kamonyi: Abantu 151 bafashwe ngo “Baje gusaba Imana ubukire “barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Ukuboza 2021,ku bufatanye Polisi y’Igihugu ifatanyije n’abaturage yafashe abantu 151 barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, bateraniye mu rugo rw ‘umuturage basenga Imana ngo ibahe ubukire ndetse ibakize indwara.

Aba bantu bafatiwe mu rugo rumwe baruhinduye urusengero bitemewe

Bafatiwe mu rugo rwa Mugirente Innocent utuye mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Musambira, Akagali ka Cyambwe, Umudugudu wa Rugarama.

Abafashwe ni abagabo 17, abagore 108 n’abana 26,bari bavuye mu madini n’amatorero atandukanye.

Mugirente Innocent nyiri urugo ndetse akaba yari umwe mu bayoboye amasengesho yavuze ko bariya bantu bari baje ku nshuro ya Gatatu gusengera iwe.

Yemeye ko ibyo bakoze ari amakosa ashobora kubashyira mu kaga.

Yagize ati ” Aba bantu bavuye mu Mirenge itandukanye ndetse harimo n’uwavuye mu Mujyi wa Kigali. Ibyo twakoze ni amakosa kuko dushobora kwanduzanya COVID-19. Ndabisabira imbabazi kandi ntabwo bizasubira, ubu tuzajya tujya gusengera ahemewe.” 

Abafashwe bemera ko ibyo bakoze ari amakosa ndetse batazabisubira, babisabira imbabazi.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylivere yavuze ko bariya bantu barenze ku mabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19, bakaba bagomba kubihanirwa.

Yagize ati “Aba bantu barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 bateranira mu rugo rw’umuturage mu buryo butemewe. Tugiye kubaganiriza tubagaragarize ubukana bw ‘iki cyorezo n’uko bagomba kukirinda, barapimwa harebwe ko hatarimo abanduye ndetse dukingize abarimo batarikingiza.”

- Advertisement -

Yakomeje akangurira abaturage kujya bajya mu gusengera mu nsengero zujuje ibisabwa ku buryo batakwanduzanya COVID-19.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze igikorwa cyo gufata bariya bantu cyaturutse ku baturage batanze amakuru, yaboneyeho kubashimira.

Yagize “Hari ku isaha ya saa sita z’amanywa tubona amakuru atubwira ko mu rugo rw ‘uriya muturage harimo abantu basenga. Polisi yahise ihagera isanga koko barahari bicaye ahantu hafunganye nta mabwiriza bubahirije yo kwirinda COVID-19.”

Yakomeje agaragaza ko bakoze amakosa arimo gusenga mu buryo butemewe n’amategeko, kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 ndetse harimo abatarikingije COVID-19 kandi bose ntabwo bari bipimishije icyorezo cya COVID-19.

Abafashwe bahise bapimwa icyorezo cya COVID-19 kugira ngo harebwe ko hatarimo abanduye kandi biyishyurire ikiguzi cyo gupimwa, nyuma banacibwa amande hakurikijwe amabwiriza ndetse n’abatarakingirwa bahabwe urukingo.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW