Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 yapfiriye mu mpanuka y’imodoka yavaga iKigali yerekeza mu Karere ka Rusizi.
Iyi mpanuka y’imodoka yo mu bwoko bw’ikamyo yari ifite Purake RADOO8W yari ipakiye amabuye ya Nyiramugengeri akorwamo sima,yabaye ahagana saa tatu z’ijoro, mu Murenge wa Bwishyura ,Akagari ka Gitarama,Umudugudu wa Kigezi mu Karere ka Karongi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura,Ayabagabo Faustin, yahamirije UMUSEKE ko iyi mpanuka yabaye mu masaha y’ijoro ariko kugeza ubu hataramenyekana icyayiteye.
Ati “Impanuka yabaye mu masaha ya saa tatu ,mu Kagari ka Gitarama,Umudugudu wa Kigezi ahazwi nko kuri kibanda, ubwo ikamyo yahageze irenga umusozi ariko uwari uyirimo yitabye Imana.”
Uyu muyobozi yavuze ko kubera ko yari atwaye ari wenyine hataramenyekana icyateye impanuka gusa ko bikekwa ko yaba yacife feri bitewe n’imiterere y’ahabereye impanuka.
Gusa hari n’andi makuru ko bishobora kuba byatewe n’uko umushoferi yari yasinziriye bitewe n’urugendo rurerure yari yakoze.
Ayabagabo yihanganishije umuryango wa nyakwigendera asaba abatwara ibinyabiziga kwitwararika.
Ati “Icya mbere ni uko twakwihanganisha umuryango we.Ikindi twabwira abatwara ibinyabiziga kwigenzura cyane kuko hari impanuka zishobora guterwa n’uburengare bw’umuntu.”
- Advertisement -
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Kibuye.
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW