Kigali : Abantu 16 bafashwe na Polisi bagiye gusura umurwayi wa COVID-19

webmaster webmaster

Polisi y’Igihugu kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Ukuboza 2021, yerekanye abantu 16 barimo abakobwa babiri bagiye gusura mugenzi wabo wo mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro wari urwariye mu rugo COVID-19.

16 bafashwe basuye urwariye Covid-19 mu rugo, bane muri bo basanzwemo covid-19

Amakuru atangwa na Polisi ni uko nyuma yo gufatirwa muri urwo rugo,bapimwe maze bane muri abo basanga baranduye icyorezo cya Coronavirus.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu,CP Kabera yavuze aho n’igihe bafatiwe maze asaba abantu kubahiriza amabwiriza ayashyizweho.

Ati “Bafatiwe mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Nyarugunga aho bamwe bari baturutse Kimironko abandi baturuka mu Murenge wa Kanombe bajya gusura umuntu urwaye COVID-19 ndetse baricara baranasangira.Tuza kubimenya rero turabafata,abo 16 turabazana baripimisha dusangamo bane barwaye.”

Yakomeje ati “Ntibyemewe kubera ko umurwayi we aba agomba kuba yirinda,iyo bijemo ko abantu baturuka mu Karere kandi bagaturuka mu yindi Mirenge bakamusura, nabo ntibazi uko bameze ni agahomamunwa,ariko bagomba gukurikiranwa kuko ntibyemewe ni amahano.”

Umuvugizi wa Polisi yasabye abaturage kujya batanga amakuru kandi bagakomeza kwirinda by’umwihariko muri iki gihe cy’iminsi mikuru.

Yakomeje ati “Biragaragara ko ibikorwa mbere y’amasaha yo kugerera mu rugo n’ibikorwa nyuma yaho bishobora kuba biteye impungenge.Ubu murumva ko twenda kujya muri noheri n’Ubunani,abantu bakwiye kumva ko iki cyorezo ibyo ntabyo kizi”

Yavuze ko abasanganywe ubwandu bwa Coronavirus bajyanywe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC)kugira ngo bajye kwitabwaho n’abaganga ariko nibamara gukira bazakurikiranwa mu mategeko.

Ni mu gihe abandi batasanganywe Coronavirus bahise bajyanwa na Polisi ndetse bakurikiranwa mu mategeko.

- Advertisement -
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW