Kigali: Abatujwe mu Mudugudu mushya wa Makaga barataka inzara

Bamwe mu batujwe mu Mudugudu mushya wa Makaga uherereye mu Kagari ka Rwesero mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge bavuye mu bice bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali bavuze ko bafite ikibazo cy’inzara  bityo ko harebwa uburyo bagobokwa.

                                        Abo muri uyu Mudugudu wa Makaga bavuga ko inzara ibarembeje

Aba barimo abimuwe ku mpamvu z’uko aho bari batuye hashyiraga ubuzima bwabo mu kaga ndetse n’abari bafite ubushobozi buke bafashwa gutuzwa.

Bamwe mu baganiriye na TV1 bavuze ko nihatagira igikorwa ngo bafashwe, imibereho yabo ikomeza kuba mibi.

Umwe yagize ati ”Turashonje pe dore n’izuba ryavuye,Coronavirus nayo yikubitamo.”

Undi nawe yagize ati “Mu by’ukuri dutujwe aha nta kazi tugira ,ahanini ikibazo dufite ni icy’inzara,aho dutuye nta kigenda.Inzara yo irahari nubu, twabwiriwe.”

Bavuze ko mbere yo kwimurwa aho bari batuye babanje kubwirwa ko aho bagiye bazasangayo buri kimwe bityo ko ntacyo bimukanye ariko baza gutungurwa ari inzu gusa.

Umwe ati “Twavuye aho twari dutuye batubwira ngo ni mugende, utwo mufite mubisigire abaturanyi, iby’ibanze murabisanga mu nzu.Ariko habe n’igikombe twasanzemo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali,Ntirushwa Christophe, yabwiye UMUSEKE ko aba baturage bafashijwe  gutuzwa bagahabwa inzu bityo ko igisigaye ari uko bakwishakira imibereho.

Ati “Aba baturage bimurwa buri umwe yahawe aho kuba,ahabwa ibyo kurya bishobora kuba byamumaza nk’amezi abiri.Ibyo bintu babishime hanyuma aho babaga bari bafite uko babayeho,bakomeze babeho gutyo nk’uko babagaho aho twabimuye.”

- Advertisement -

Ntirushwa yavuze ko bamwe mu bageze mu zabukuru badafite imbaraga zo gukora bahabwa ingoboka y’abageze mu zabukuru gusa ko abandi   bakwishakamo ibisubizo.

Yagize ati “Abafite intege nke bari mu myaka yo guhabwa ingoboka turayibaha,abandi bashaka icyo gukora. Mu buryo burambye hari umushinga uri gutekerezwa wo kubafasha.”

Uyu muyobozi yavuze ko Umurenge uri kugerageza gufasha abaturage babiri bafite inzu zangijwe n’umuyaga  ko nabo bari kugerageza gusanirwa.

Nubwo ubuyobozi buvuga ko bakwishamo ibisubizo,aba baturage bo barasaba  ko bagobokwa kuko aho batujwe imibereho ikomeza kurushaho kuba  nabi.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW