Kigali: Barakekwaho ibyaha bikomeye birimo no gushimuta abantu “bagasaba amafaranga”

webmaster webmaster

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rweretse Itangazamakuru abasore 4 bakekwaho ibyaha bikomeye bakora bifashishije ubushukanyi ku mbuga nkoranyambaga, bakibasira abakobwa ubasanze bamubeshya gokorana na we muri business bakamusambanya ku ngufu, bakamwiba cyangwa bakamusaba kubwira inshuti ze kuboherereza amafaranga ngo arekurwe.

Habumugisha Yves ni uwo ufite imisatsi inyerera umukurikiye ni Aimable RIB ivuga ko yakoraga nk’umushoferi

Ntibisanzwe i Kigali n’ahandi mu Rwanda, kuri uyu wa Kane tariki 16 Ukuboza, 2021 i Remera ku cyicaro cya Police y’Umujyi wa Kigali, RIB yerekanye abantu 4 (abasore) bakekwaho ibyaha bikomeye birimo ubujura bukoresheje kiboko no gukoresha abandi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Bariya basore bane bakekwaho ibyaha bitandatu bitandukanye, babikoreye mu Mujyi wa kigali.

 

Babeshya abakobwa akazi ubasanze bakamwiba bakanamusambanya ku gahato

Urwego rw’Ubugenzacyaha rwasobanuye ko uburyo ibyo byaha byakorwagamo, umwe yiyitaga Boss (umuntu utanga akazi) undi akiyita umushoferi we.

Aba bantu ngo bibasiraga cyane ab’igitsina gore, bakajyaga ku rubuga urubyiruko ruhuriraho kuri Internet rushaka abakunzi, abo bamenyanye ba basore bakabaha gahunda yo guhurira ahantu ngo basangire ariko ikigamijwe ari ukubiba no kubasambanya.

Ubwo ngo bakodesha imodoka yo gutwara ba bakobwa cyangwa undi bagiye kwiba, bakamusaba kujya mu modoka bakamujyana bakamusambanya bakanamwambura.

Hari abandi bategekwaga guhamagara inshuti zabo kuri telefoni ngo zibahe amafaranga yo kubagombora kugira ngo batabica kuko babaga babafatiyeho ibyuma.

- Advertisement -

Dr Murangira B Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) yabwiye itangazamakuru ko hagati ya tariki 10 /11/2021 na tariki 01/12/2021 RIB yakiriye ibirego by’abantu b’igitsina gore 8 bafite imyaka iri hagati ya 21 na 30 bavuga ko bakorewe ibyaha.

Igenzura RIB yakoze yasanze ibyaha bavuga byarakozwe mu buryo bumwe nibwo iperereza ryatangiye.

Hafashwe abantu 4 b’abasore, Habumuremyi Yves uyu RIB ivuga ko ari we ukuriye buriya bugizi bwa nabi. Dr Murangira Thierry ati “Ni we bitaga Boss, ni we wateguraga ibyo bikorwa byose.”

Abandi bafashwe ni Bizimana Pacifique w’imyaka 21, Gatete Emmanuel w’imyaka 29 na Mugisha Aimable w’imyaka 26. Uyu Mugisha ngo ni we wakoraga nk’umushoferi abandi bagakorana na Habumuremyi Yves baniga ndetse no gutera ubwoba umukobwa bambuye no kumusambanya.

Dr Murangira Thierry avuga ko bariya basore bakurikiranyweho ibyaha 6 ari byo:

  1. Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato,
  2. Kwanduza undi indwara idakira ku bushake,
  3. Gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo,
  4. Ubujura bukoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho,
  5. Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya,
  6. Ubufatanyacyaha ku byaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

 

Uko bakoraga ibyo bashinjwa

RIB ivuga ko bifashisha imbuga nkoranyambaga cyane urwitwa (tinder.com) aho urubyiruko rurukoresha rushakiraho abakunzi, abandi bakarukoresha bashaka abo bafatanya mu bucuruzi (business partnership).

Umuvugizi wa RIB ati “Aba basore bayobowe na Habumuremyi Yves bavuganaga n’abakobwa igihe kirekire bashaka amakuru arambuye kuri wa muntu, bakamwiga bakamenya aho atuye, yabasaba amafoto yabo bakamuha atari yo. Nyuma bakagera ubwo bemeranya kuzahura ngo basangire no neho bakamusaba kumusanga aho atuye kugira ngo bazamutere ubwoba bamubwira ko aho atuye bahazi navuga ibyo bamukoreye bazamwica.”

Akomeza agira ati “Yves (Habumuremyi) aba ari Boass akagera aho bafata wa muntu yicaye mu modoka inyuma, mugenzi we umwe akavamo uwo batekera umutwe akinjira yagera mu modoka wa wundi wasigaye inyuma akinjira bakamushyiramo hagati, bakamutwara bakamufatiraho icyuma yavuga bakamubwira ko bamwica.”

Dr Murangira Thierry ati “Hari abo biba ndetse mwumvise ko hari abo basambanya.”

 

Uko ibyo byaha byatahuwe

RIB ivuga ko bariya bantu batanze ikirego, bavuga ibirango by’imodoka yabatwaye ndetse undi atanga nomero ya telefoni yamuhamagaye.

Hari n’umushoferi wari wakodeshejweho imodoka n’abo bantu bumvikanye ko bazayimarana ibyumweru bibiri, ariko abona harenzaho iminsi 3 atanga ikirego, ubwo imodoka yashakishwaga asanga ikoreshwa muri ubwo bugizi bwa nabi.

 

Ubutumwa bwa RIB

Dr Murangira B Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha yavuze ko ibi ari ibyaha bigenda bigaragara bikorwa hifashishijwe imbuga nkoranyambaga, (social media).

Ati “Turasaba abantu ubushishozi, ababikorewe ni 8 ariko hashobora kugaragara abandi bantu. Abanyarwanda ni ukureka gushamadukira abandi bantu bababwira ko bashaka gufatanya business.  Social media zikoreshwa n’abantu beza n’ababi, hari abaza bihishe inyuma y’ikoranabuhanga bakaguha amafoto atari yo, urubyiruko ni ugushishoza. 

Ntabwo umuntu yagombye kukubwira ngo muhurire ahantu nijoro, wamusaba mugahurira ahantu hazwi kandi hari abantu, ntabwo ukwiye kwemera umuntu ugushyira mu modoka utamuzi.”

RIB ivuga ko mu bambuwe harimo n’abanyeshuri bashyizwe mu modoka bakuwe kuri Kaminuza bigaho bagera nzira bakabambura.

Umuvugizi wa RIB yageneye ubutumwa abakora ibyaha, ati “Ubushobozi turabufite, ubufatanye n’abaturage burahari, ntaho bazacikira ubutabera, icyo ftubasaba ni ukubivamo bakajya mu kandi kazi.”

Yasabye abakodesha imodoka gufata ifoto y’umuntu bayihaye ndetse n’ibyangombwa bye bakabifotora. Yanabwiye abantu kubaruza nomero za sim card batunze no gusibisha izibanditseho atari izabo.

Ati “Biba nomero z’indangamuntu na sim card z’abantu, abantu bumve ubutumwa bubasaba kwisibishaho nomero zitari izabo batazi.

Abakwaho biriya byaha bakoreshaga nomero ya telefoni y’undi musore udafite aho ahuriye na bo, ndetse ni we RIB yabanje gufata kuko bakoresheje imyirondoro ya telefoni ye.

Yasabye abahohoterwa bagaceceka kwegera RIB aho ariho hose hamwegereye, ndetse agatanga amakuru ku muntu yaba azi wambuwe muri ubu buryo.

Ibyahaba bariya basore baregwa barabihakana. RIB ivuga ko ari ibyaha biremereye bihanishwa hagati yo gufungwa imyaka ibiri no gufungwa Burundu.

Hari abandi bagishakishwa, RIB ivuga ko na bo akaboko k’ubutabera kazabageraho.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW