Hari abaturage bo mu murenge wa Kigina mu karere ka Kirehe basaba kurenganurwa bagahabwa ingurane ku nzu zabo zasenywe n’ikorwa ry’umuhanda Kayonza-Rusumo kuko imyaka igiye kuba itatu inzu zabo zangijwe ariko ntibishyurwe, ni mu gihe hari abavuga ko baba mu zasenyutse bafitiye ubwoba ko zabagwaho.
Mu mwaka wa 2018 nibwo inzu z’iyi miryango zasenywe maze bamwe basigwa mu manegeko, bagiye gusaba ko babarurirwa bakishyurwa babwiwe ko batabarirwa kandi ibikorwa byo kubaka umuhanda bitaragana ku musozo, gusa ngo naho babaruriwe bategereje ifaranga baraheba.
Aba baturage bavuga ko ntaho batageze bishyuza ingurane kuko banandikiye ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe nubwo batashubije, bakibaza icyabuze ngo bishyurwe kandi bamwe barishyuwe muri Gicurasi 2021.
Umwe muri aba baturage bishyuza ingurane zabo wabashije kugaragaza urupapuro rw’amafaranga yishyuza, rwanditseho ko yishyuza arenga miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda.
Aganira n’UMUSEKE, umusaza usanzwe uba mu nzu bigaragara ko yangiritse ariko ikabarurwa ntahabwe ingurane, avuga ko afite ubwoba ko yamugwaho mu gihe imvura yaba ikomeje kugwa.
Ati “Bamwe barayabonye kandi ikibazo cyari kimwe, kuva mu kwa Gatanu bo bayahawe twe nta na kanunu ko kwishyurwa, RTDA yaraje uwitwa Wilber niwe wansiyishije ariko amafaranga yo ntayo. Mu minsi barajya bababwira ko inzu zatuguyeho kubera ko zamaze kwangirika, tuba mu nzu zasenyutse abandi turi ntitugira aho kuba,mudufashe mutuvuganire mudukorere ubuvugizi batwishyure ingurane z’inzu zacu.”
Undi muri aba bishyuza ingurane z’inzu zabo nawe arasobanura ikibazo bafite uko giteye, gusa ngo ntaho batageze babaza ikibazo cyabo ariko ntacyo basubijwe.
Yagize ati “Ikibazo dufite nicyo twagize bakora umuhanda Kayonza-Rusumo, imashini zaraje zidusenyera amazu, tubibwiye ubuyobozi mu 2018 batubwiye ko umuhanda nurangira aribwo bazabarura ibyangijwe. Abagenagaciro baraje igiciro turacyemeranywa, dusinyira n’amafaranga mu 2020. Uwitwa Wilber batubwiraga ko abishinzwe muri RTDA twaramuhamagaraga ariko ubu bwo ntago akitwitaba. Tumaze kujya ku Karere inshuro zirenga eshatu, yewe twananditse ibaruwa ariko ntitwasubijwe.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigina, Kabandana Patrick, avuga ko ntwabariwe utazishyurwa, gusa ngo ikibazo gishobora guturuka mu byangombwa bibura bigatuma batinda kwishyurwa.
- Advertisement -
Ati “Yaba Akarere na RTDA iki kibazo barakizi, hari ibiganiro na RTDA kandi abadafite ibibazo batangiye kwishyurwa, gusa bishobora gutinda kubera ibyangombwa byasabwe n’ibyatanzwe bituzuye.”
Ku kibazo cy’umusaza uvuga ko aba mu nzu igiye kumugwaho, Kabandana Patrick avuga ko abagannye Umurenge babashakiye ubundi buryo, bityo ngo ntiyigeze abagana.
Yagize ati “Iyo hari uwo inzu ishaka kugwaho agana umurenge tukareba icyogukora, nk’ubu hari uwitwa Uwibambe dukodeshereza kandi navuganye nabo mu ishami ry’ubutaka ngo ivugane na RDTA kugirango amafaranga twatanze tumukodeshereza azayadusubize. Uwo rero ubwo ntabwo yatugannye ngo tuganire icyakorwa.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kirehe, Zikama Eric, avuga ko iyi miryango bayizi kandi ibikorwa byo kubishyura birarimbanyije.
Ati “Iyo bavuga kwishyurwa, ubundi urwego rubishyura bararuzi” Twe icyo dukora ni ubuvugizi, ubundi bishyurwa na MINENFRA binyuze muri RTDA, rero dufatanya na RTDA kugirango tubone uko bababariye maze ibyangombwa bigatangwa. Gusa baduhaye ikizere ko ikibazo bakirimo, bamwe bamaze kuba bishyurwa.”
Umuyobozi mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi (RTDA), Patrick Emile Baganizi, yavuze ko abaturage batarishyurwa ibyabo byangijwe n’ikorwa ry’umuhanda Kayonza-Rusumo bishyurwa bidatinze kuko ibisabwa byose byagejejwe muri MINECOFIN.
Ati “Abaturage batarishyurwa ni abagizweho ingaruka mu gihe umuhanda wakorwaga, muri Kirehe dufite abaturage bagera kuri 37 amazu yabo yangijwe n’ikorwa ry’umuhanda, gusa barindwi barishyuwe. Abatarishyurwa turi muri gahunda yo kwishyura kuko ibisabwa byamaze kugezwa muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN) kandi barishyurwa vuba bidatinze, sinakubwira ngo ni ryari bishyurwa ariko gahunda irahari kandi ntibizafata igihe kirekire.”
Patrick Emile Baganizi akomeza avuga ko mu gihe abaturage bagannye umuyobozi runaka muri RTDA ariko ntibahabwe ubusobanuro bifuza, bakwiye kujya bitabaza inzego zo hejuru muri RTDA kuko ngo bashyiriweho uburyo bwo kwakira amakuru kandi bagasubizwa bidatinze n’abayobozi bakuru.
Mu Karere ka Kirehe imiryango igera kuri 37 niyo amazu yabo yagizweho ingaruka n’ikorwa ry’umuhanda Kayonza-Rusumo, abagera kuri barindwi bamaze kwishyurwa agera kuri miliyoni 42Frw, abandi 30 bishyuza agera kuri miliyoni 147Frw ari nabo bafite ikibazo.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW