Korali Rangurura yasohoye indirimbo nshya “Humura irakuzi” irema imitima y’abizera-VIDEO

Korali Rangurura ibarizwa mu Itorero rya ADEPR Gihogwe yashyize hanze indirimbo nshya y’amashusho yitwa “Humura Irakuzi” ibumbatiye ubutumwa buhumuriza ikanibutsa ko Imana ifite ubushobozi ku buzima bw’umuntu.

Korali Rangurura yo muri ADEPR Gihogwe yari imaze iminsi ihugiye mu gutegura albumu ya karindwi

“Korali Rangurura” izwi mu ndirimbo zirimo “Morodekayi”, “Imva ya Yesu” n’izindi zakunzwe mu Rwanda no hanze, yari imaze igihe kinini itagaragara ku ruhando rwa muzika mu Rwanda, bavuga ko bahuye n’inzitizi zakomotse ku cyorezo cya Covid-19.

Kwizera Simeon uyobora Korali Rangurura yabwiye UMUSEKE ko basohoye indirimbo “Humura Irakuzi” ikubiyemo ubutumwa bwo guhumuriza abantu bahuye n’ibibazo bitandukanye muri uyu mwaka dusoje wa 2021.

Bakoze iyi ndirimbo bifuza ko yabinjiza mu mwaka wa 2022 ibaremera andi mashimwe.

Yagize ati “Ni indirimbo igamije guhumuriza abantu muri rusange, kuko muri ibi bihe hari byinshi bibahangayikishije, kugera nubwo bamwe biyambura ubuzima. Tuributsa abantu ko nubwo hari ibibagoye muri iyi minsi, Imana yo idahinduka kandi iratuzi, ndetse izirikana umugambi wayo kuri buri wese izawusohoza. Twifuza rero guhumuriza abantu, nk’uko Yesu abishimangiye ngo “Ntimuhagarike imitima yanyu, mwizere Imana nanjye munyizere.”

Kwizera Simeon yavuze ko mu minsi ya vuba bashyira hanze album ya karindwi y’indirimbo z’amajwi.

Yagize ati ” Twari duhugiye mu bindi bikorwa by’umurimo w’Imana harimo no gutegura umuzingo wa 7 w’indirimbo z’amajwi. Ubu wararangiye ni nawo twatangiye gushyira hanze mu buryo bw’amashusho.”

Umuyobozi wa Korali Rangurura yavuze ko bafite intego yo gukora ivugabutumwa ryagutse ryamamaza inkuru nziza ya Yesu Kristo mu buryo bwagutse babijyanishije n’ingamba zishyirwaho na Leta zo kwirinda Covid-19.

Avuga ko bafite ibihangano by’umwuka byiza ndetse n’ibikorwa by’ivugabutumwa mu mwaka wa 2022 bazagenda bageza ku bakunzi b’ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo.

Umuyobozi wa Korali Rangurura, Kwizera Simeon aganira n’UMUSEKE yasoje yifuriza Abaturarwanda umwaka mushya wa 2022 kuzababera umwaka wo kurushaho kubana n’Imana no gushyigikirwa nayo mu bikorwa byayo byose.

- Advertisement -
Kwizera Simeon, Umuyobozi wa Korali Rangurura yo muri ADEPR Gihogwe

Reba hano amashusho y’indirimbo nshya ya Korali Rangurura yinjiza abantu mu mwaka wa 2022

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW