Abatuye mu bihugu by’Ibiyaga Bigari bavuga ko mu gihe habaho imibanire myiza hagati y’abaturage b’ibihugu byombi bakabasha gutembera nta nkomyi, byarushaho kubaka amahoro bikaba byagabanya amakimbirane akunda kurangwa hagati y’ibihugu bigize uyu muryango.
Abaganiriye n’UMUSEKE bavuga ko hakiri imyumvire y’uko iyo umuntu avuye mu gihugu kimwe agiye gushakira ubuzima mu kindi hakiri imyumvire y’uko abo bahasanze babafata nk’abaje guteza amakimbirane hakabaho kudafatwa nk’abavandimwe.
Dr Uwabenga Justin ukomoka muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, ukorera mu Rwanda ku bitaro bya Gihundwe kuva mu mwaka wa 2010 yabwiye UMUSEKE ko habayeho ko umuntu ashobora gutembera mu bihugu byo mu biyaga bigari nta nkomyi byaba aribyiza byatuma iterambere ry’abahatuye ryiyongera.
Yagize ati “Ni ikibazo kuba nk’abatuye muri RD Congo mu Rwanda no mu Burundi tudasangira ngo twisanzuraneho turifuzako habaho ibiganiro, ubukangurambaga butwereka ko twese turi abavandimwe.”
Merance Niyonizigiye ni Umurundi waje mu Rwanda mu mwaka wa 2015 ahunze imvururu zakurikiwe na Coup d’etat yapfubye muri kiriya gihugu asanga u Rwanda ari igihugu cyakira buri wese, yifuza ko ibindi bihugu byafataho amasomo akuraho urwikekwe n’intambara zihoraho muri ibi bihugu.
Yagize ati “U Rwanda ni igihugu cyakira umuntu wese ku bushobozi aba afite, ibindi bihugu byafatira urugero k’u Rwanda ku bijyanye n’abimukira, turifuza kandi ko umuntu yakwemererwa kuba aho ashatse bitewe n’aho yifuza agahabwa uburenganzira akahatura.”
Umurundi Nkundikije Romeo uba mu Rwanda asanga habayeho ko umuntu yahabwa uburenganzira bwo kuba mu gihugu yashimiye abakuru b’ibihugu ku ruhare rwabo mu gushaka icyatuma abatuye mu Burundi, RD Congo n’uRwanda bumvako ari abavandimwe.
Ati “Twakiriwe neza mu Rwanda ariko byabanje ku tugora byadusabye kwiga umuco w’abanyarwanda harimo ababonye ibyangombwa ariko hari n’abatarabibona turasaba ko babafasha kubibona bagakomeza kwisanzura nk’uko byari bisanzwe, turashimira abayobozi intambwe bamaze kugeraho bakorera abaturage turabasaba ko imipaka iramutse ifunguwe byaba byiza kurushaho.”
- Advertisement -
Dr Aggee Shyaka Mugabe ni umwarimu muri Kaminuza y’uRwanda mu kigo cyayo cyo gukemura
amakimbirane University of Rwanda Center for Conflict (CCM ) asanga hari impamvu zituma abantu
bahunga ibihugu byabo ariko amategeko n’ingamba byo kwakira no gusubiza mu buzima busanzwe
impunzi bitarahuzwa mu bihugu byo mu BiyagaBbigari.
Dr Agge Shyaka Mugabe avuga ko hakwiriye gushyirwamo imbaraga kugira ngo abantu aho bari babashe kubana neza.
Ati “Ingamba zo kwakira no gushyira impunzi mu buzima busanzwe ntabwo biranozwa, haracyari imyumvire abo basanze bakabafata nk’abaje guteza amakimbirane birashoboka ko ibibazo bizakemuka kubera ubushake bwa politiki, hari igihe bizoroha umuntu akava mugihugu kimwe akajya kuba mu kindi agatura aho ahisemo.”
Avuga ko abimukiye mu kindi gihugu bagirira akamaro abaturage baho bagiye gutura, asaba abaturage n’abayobozi kubaka ibiraro bibahuza ntibiharirwe abanyepolitiki gusa.
Ngoma King ni umukozi w’Umuryango Mpuzamahanga “La Benevolencia” ukora ibikorwa byo kugarura amahoro mu Biyaga Bigari asanga impamvu za politiki no gukoreshwa nabi ibiranga abantu bo mu Karere k’ibiyaga Bigari batakirana aribyo byaremye urwangano.
Yavuze ko guhindura inyigisho mbi z’urwango zigishijwe cyera bizafata igihe ariko bikazatanga umusaruro mwiza.
Ati “Baremye umuntu ikintu mu myumvire cyo kwanganisha abaturage mu biyaga bigari izo politiki hari abakizikoreraho, ahandi kuva mu gihugu ujya mu kindi ni ibintu bisanzwe imyumvire ihindurwa n’indi guhindura
imyumvire mibi yigishijwe bizafata igihe ariko bizashoboka.”
MUHIRE DONATIEN
UMUSEKE.RW/Rusizi