Kwishima nyako ni ukw’igihe kirekire- Minisitiri  Gatabazi

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye Abanyarwanda kwirinda gutwarwa n’ibyishimo by’iminsi Mikuru ahubwo bagaharanira gukomeza kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Hon Gatabazi Jean Marie Vianney Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu (Archives)

Ibi Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu abitangaje mu gihe habura amasaha make ngo Abakirisitu bizihize umunsi Mukuru wa Noheli.

Ni umunsi ugiye kwizihizwa  mu gihe mu bice bitandukanye by’Isi hakigaragara ubwandu bw’icyorezo cya Coronavirus bwihinduranyije bwa Omicron.

Ubwo yari mu Kiganiro na RBA, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu  Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko nubwo abantu bakunze kwizihiza iminsi Mikuru ya Noheri n’Ubunani, atari umwanya wo gutwarwa n’ibyishimo ngo batezuke ku ngamba zo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus.

Yagize ati “Umwaka ushize warangiye ibintu byose bifunze, abantu batava mu ngo zabo. Uyu munsi ngira ngo serivisi hafi ya zose zarafunguye ku gipimo gishimishije.”

Minisitiri Gatabazi yakomoje  ku bantu bagiye kwishimira ko bagiye gusoza  umwaka maze  avuga ko bidakwiye kuko ari iby’igihe gito.

Yagize ati “Ubundi kwishima nyako ni ukw’igihe kirekire, kwishima by’akanya gato mu buzima ubwo ari bwo bwose […], ushobora kwishima cyane ugatakaza ubuzima, ushobora kwishima cyane ukandura COVID-19.”

Yakomeje ati “Ibyo byemezo byose bifatwa hagabanyuka kwa kwishima gusanzwe twari dufite. Ni ukugabanya ibyago bishobora gutuma wandura COVID-19, ubwo busabane bushobora guturaka hirya no hino abantu bakanduzanya, n’ibindi bijyana nabyo.”

Minisitiri Gatabazi yasabye Abanyarwanda  kwikingiza mu buryo bwuzuye kuko ari byo bizatuma  igihugu gisubira mu bihe bisanzwe.

- Advertisement -

Ati “Uko abantu bikingiza hafi bose bizatujyana mu bihe abantu bavunga ngo barakingiwe igisigaye n’uwarwara ntiyaremba, n’uwarwara ntiyapfa ,ariko byibuze abantu barikingiye mu buryo ubwozuye .”

 

Abanyarwanda nabo bahize kwirinda mu Minsi Mikuru…

Karehe Emmanuel utuye mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge, yabwiye UMUSEKE ko kuba imibare y’abandura Coronavirus igenda izamuka umunsi ku wundi, bikwiye guhumura amaso abantu maze bagakaza ingamba by’umwihariko muri iki gihe cy’iminsi mikuru.

Yagize ati “Abantu bashobora kwishimira muri ari bake kandi bikaryoha. Ibyo bose kuza kubikora ni ukwirinda kuza kugwa mu cyuho  cyo kuza gufatirwa mu kabari, ahantu hatari ngombwa kwizihiriza ibirori.”

Mutoni Valentine wo mu Karere ka Kirehe na we yavuze ko nubwo iminsi mukuru itizihizwa kimwe no mu Mujyi wa Kigali ariko hari ubwo hashobora kugaragara abarenga ku mabwiriza ya COVID-19.

Mutoni yavuze we n’umuryango uzubahiriza amabwiriza birinda gutumira abantu benshi mu rugo.

Ati “Twebwe turi umuryango wacu w’abantu bane, nta bashyitsi. Turiza kwizihiza Noheri turi abo kuko turi  mu bihe bya COVID-19 kandi noneho iranakaze cyane si nk’ibisanzwe.”

Yakomeje ati “Icyiza ni uko abantu bakwizihiza Noheri ariko banirinda icyorezo cya Coronavirus.”

Mu itangazo ryasohowen’ibiro bya Minisitiri w’Intebe ku wa  19 Ukuboza 2021, ku ngamba nshya zo kwirinda Coronavirus, rivuga ko ibirori  no kwiyakira bijyane  n’iminsi mikuru byose bibujijwe.

Abanyarwanda baributswa gukomeza kubahiriza amabwiriza yose yashyizweho yo kwirinda COVID-19 arimo guhana intera n’abandi mu gihe bari ahantu hahurira abantu benshi, kwambara neza agapfukamunwa , gukaraba kenshi amazi n’isabune cyangwa gukoresha umuti wabugenewe isukura intoki (handsanitizer).

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW