Mu Rwanda hamaze gukorwa inkoni yera y’ikoranabunga “ Inshyimbo” izajya ifasha abafite ubumuga bwo kutabona burundu cyangwa se abafite utundi tubazo kumenya ko hari ikintu agiye gusitaraho , ikamufasha mu buryo bwo kumenya ko bwije cyangwa bukeye, maze ikanamufasha kuba atayoba.
Iyi nkoni ngo ifite ikoranabuhanga iyo iburiye irengero wabasha kumenya aho iherereye kandi na nyiri kuyikoresha, inafasha abo mu muryango we kumenya aho aherereye.
Mu kiganiro UMUSEKE wagiranye na NIYOYITA Amani ushinzwe iteramberevry’ikoranabuhanga muri Beno Holdings yavuze ko iyi Inkoni iyo bayibye hari ubushobozi mu buryo bw’ikoranabuhanga bwo kumenya ahantu iherereye.
Ati “ N’abafite ubumuga bukomatanije nabo twabatekerejeho , umuntu ufite ubumuga bwo kutabona no kutumva , kuko gusakuza kwiyo nkoni ashobora kutabyumva iyo agiye guhura n’ikintu ubu twashizeho ubushobozi bwuko iyo ahuye n’ikintu ishobora gutitira akaba yabyumva ko agiye guhura n’ikintu.”
Iyi nkoni yera y’ikoranabuhanga iyo bigeze nijoro iraka aho ifite amatara igaragaza nijoro ko uwo muntu afite ubumuga bwo kutabona kuburyo yahabwa uburenganzira bwe nk’abanyamaguru bose.
Iyo nkoni nubwo imvura yagwa amazi ntabwo ashobora kwinjiramo ngo iyangirize.
NIYOYITA Amani yakomeje avuga iyo bwije iyo nkoni yaka amatara agaragaza ikibazo (danger) n’ijwi ryo kwibutsa umuntu ufite ubumuga ko bwije koko.
Ati “ iyo ugiye kugonga ikintu iratitira ikanasakuza, umuriro wayo uratinda kuko ikoresha umuriro w’amashanyarazi, ku manywa amatara yayo yaka icatsi, ariko nijoro amatara yayo yaka umutuku agaragaza ko bwije.”
NIYOYITA Amani yavuze ko igitekerezo cyo gukora iyi nkoni cyaje mu mwaka wa 2018 aho bajyaga mu kigo cya Gitagara aho babonaga abantu bafite ubumuga bwo kutabona bifashishaga inkoni zari zo zose arimo n’inkoni zo gukoropesha ( raclette) bakakifashisha muri ubwo buryo.
- Advertisement -
Ati “Abantu bifashishaga inkoni zo gukoresha isuku ( raclette) , rero niho haje igitekerezo cyo gushaka igisubizo ku bantu bafite ubumuga tukaba twabakorera iyo nkoni yera y’ikoranabuhanga yabafasha.”
Kuri iyi ngingo UMUSEKE wifuje kuganira n’abafite ubumuga bwo kutabona bakoresha iyi nkoni yera ifite ikoranabuhanga.
Mukiganiro UMUSEKE wagiranye n’Umuyobozi w’Ubumwe nyarwanda bw’abatabona (RUB), Dr Kanimba Donatille, umwe mu batangiye gukoresha iyo nkoni, avuga ko ayishimiye kuko itandukanye cyane n’izisanzwe
bakoreshaga.
Ati “ Iyo nkoni yera y’ikoranabuhanga ifite ijisho rikumenyesha ko ugiye kugera ku gikuta, ku muntu cyangwa ku mwobo ukiri muri metero, mu gihe ku yisanzwe ucyumva wakigezeho. Iyo nkoni ni nziza kuko itandukanye cyane n’izo dusanzwe dukoresha, kuko uyifite ayishyira imbere, akayizunguza iburyo n’ibumoso ngo yumve ko nta kintu gihari, nta kindi kidasanzwe.”
Dr Kanimba avuga ko n’abandi bafite ubumuga bwo kutabona bahawe izo nkoni bazikunze, icyakora ngo kuba izingwamo kabiri gusa ni imbogamizi kuko atabasha kuyibika mu gikapu umuntu agendana mu gihe atarimo
kuyikoresha, akifuza ko abazikora na byo bareba uko bahindura ikazingwa kurushaho.
Kuri icyo kibazo, Niyoyita avuga ko izo nkoni zitaramara igihe kinini ari yo mpamvu hakiri ibyo kuzikoraho bitewe n’ibyo abakiriya bifuza, bityo ngo ntawe wagira impungenge ku cyo atishimiye yazibonyeho, ngo bizagenda bihinduka kuko ubushakashatsi bukomeje.
Beno Holdings ikora izi nkoni ku munsi 50 , bavuga ko biteguye guhaza isoko kuko aribo bahimbye iyo nkoni yera.
Hari gahunda yo kongeramo n’ibindi, ntabwo ifite ibiro byinshi ariko yaje ari igisubizo ku bantu bafite ubumuga.
Ku kijyanye n’igiciro cy’iyo nkoni, ngo ntikiragenwa kuko hari ibitaranozwa, gusa ngo ntikizaba gihabanye cyane n’icy’izisanzwe, nk’uko byagarutsweho na Melissa Uwase, ukuriye umushinga wo gukora izo nkoni muri icyo kigo.
Umushinga wo gukora izo nkoni, Beno Holdings iwufatanyamo n’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP), iryita ku bana UNICEF, RUB, n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.
Daddy SADIKI RUBANGURA / UMUSEKE