Rwihandagaza Fidèle n’umugore we Mukantagara Marthe bo mu Mudugudu wa Rugerero, Akagari ka Rukaragata mu Murenge wa Mushishiro, bahawe inzu yubatswe na Polisi bavuga ko iyo babagamo yari hafi kubagwaho.
Rwihandagaza Fidèle agaragaza amarangamutima, yavuze ko we n’umugore we Mukantagara Marthe bonyine babaga ku musozi uhanamiye umugezi wa Nyabarongo, kuko abaturanyi bari bimutse bahunga amanegeka.
Rwihandagaza avuga ko yabonaga bwije akibwira ko budacya iyo nzu itabaguyeho.
Yagize ati ”Ndashimira Ubuyobozi bw’Igihugu burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame bwaduhaye Umutekano bukaba butwubakiye inzu.”
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice ashimira ubufatanye bwa Polisi, abaturage n’inzego z’ibanze mu kubungabunga Umutekano no kuzamura Imibereho y’abaturage muri rusange.
Ati ”Mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi mu Ntara y’Amajyepfo bubakiye inzu imiryango 8 yari ituye ahantu habi.”
Kayitesi avuga ko usibye izo nzu, Polisi yanahaye abaturage barenga 1000 amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.
Umuvugizi wa Polisi CP Kabera John Bosco ubwo yari mu Karere ka Burera, yavuze ko bamaze gukora byinshi birimo kubakira inzu Imiryango 30 mu gihugu hose.
Kabera akavuga ko banahaye ingo ibihumbi 4578 amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.
- Advertisement -
Ati ”Mu bindi bikorwa twagezeho birimo kwishyurira abaturage 1600 mituweli, twahaye imodoka Umurenge wa Bumbogo twubaka n’ubwogero 13 mu Ntara y’iburasirazuba.”
Umuvugizi wa Polisi kandi, avuga ko hari amakoperative 11 yo mu Ntara y’Amajyaruguru ni iyo m’uburengerazuba bateye inkunga banoroza Imiryango 4 itari ifite amatungo.
MUHIZI ELISEÉ
UMUSEKE.RW/Muhanga