Mu iburanisha ryabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Ukuboza 2022, Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Muhanga, rwasabiye abasore 2 bashinjwa gusambanya abana igihano cya burundu.
Niyomugabo Faustin w’Imyaka 22 y’amavuko na mugenzi we Bayisenge Jean Marie Vianney w’Imyaka 21 y’amavuko, basabiwe igihano cya burundu, kubera ko basambanyije abangavu 3.
Abaregwa bombi baburanye bemera icyaha banasaba imbabazi.
Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Muhanga buvuga ko usibye icyaha cyo gusambanya abana, babanaga nk’umugabo n’umugore, bukavuga ko uyu Niyomugabo Faustin yamaranye umwana umwe muri abo, ibyumweru 3 amugira umugore.
Ubushinjacyaha buvuga kandi ko uyu Niyomugabo yasimburanyaga abo bangavu bombi mu bihe bitandukanye.
Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga kubaha igihano cya burundu, kuko igihano giteganywa kuri iki cyaha bakoze, gihanishwa igihano kiri kuri uru rwego.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Bayisenge Jean Marie Vianney ashinjwa gusambanya umwana w’umukobwa w’Imyaka 16 y’amavuko, bukavuga ko bakwiriye igihano cya burundu, kugira ngo bibere isomo n’abandi bagifite iyo ngeso yo kwangiza abangavu.
Niyomugabo Faustin na Bayisenge Jean Marie Vianney basabye Urukiko imbabazi, bavuga ko bagabanyirizwa ibihano.
Cyakora Ubushinjacyaha bwavuze ko kugabanyirizwa ibihano abashinjwa iki cyaha, atari ihame.
- Advertisement -
Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga, rwavuze ko urubanza ruzasomwa taliki ya 05 Mutarama 2022 saa kenda.
Imibare UMUSEKE wavanye mu Rukiko yerekana ko icyaha cyo guhoza ku nkeke kiza ku mwanya wa mbere, icyo ihohotera kikaza ku mwanya wa kabiri.
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW
UMUSEKE.RW/Muhanga