Bamwe mu baturage bo mu Mirenge ya Musanze,Kinigi na Nyange yo mu Karere ka Musanze bavuze ko bajujubijwe n’abashumba bahira imyaka maze bakayiha amatungo y’abantu bitwa ko bakomeye.
Mu ijwi ryumvikanamo umubabaro, umwe mu baturage yabwiye Radiyo 1 ko amaze guhohoterwa n’abo bashumba inshuro eshatu .
Ati “Nk’ubu nka njye nakubiswe inshuro eshatu,ubundi bagwiriyemo amatungo y’abavuga ko baragiriye abasirikare.”
Undi nawe ati “Nari narateye imigozi hano hepfo,yuzuzaga ibirago bitatu bingana n’ibihumbi cumi na bitanu(15000frw), nkagura ubwatsi gusa[avuga ubwatsi bw’amatungo], imigozi nari ntarayigura,ariko reba ubu ndi kuyigura ku mpamvu y’abashumba,urumva batanshubije inyuma.”
Aba baturage bavuze ko uretse kwangiza imigozi y’ibijumba, n’ibishyimbo n’ibigori babirandura ku bushake bakabiha amatungo, ndetse ko bajya bahohoterwa n’abo bashumba bagasaba ko iki kibazo ubuyobozi bwagikemura.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musanze, nka hamwe havugwa iki kibazo,Dushimire Jean,ahakana ko izo nka ari iz’abantu bakomeye barimo abasirikare gusa yavuze ko mu gukemura iki kibazo basabye aborozi gushaka inzuri zo kuragira amatungo.
Ati “Ntabwo tubona ko baje konesha kubera ko ari iz’umusirikare, biramutse bibaye,byaba byabaye kubera abashumba.Naho agiye konesha, areba urwego , akarusiga icyasha,akarubeshyera.Urebye ntabwo ari iz’abasirikare.Aho bazivana hose mu rwego rwo gukanga abaturage, bavuga ko ari iz’umusirikare.”
Aba baturage bavuga ko ibikorwa by’ubuhinzi byabo biba bikwiye kubahwa bityo ko iki kibazo ubuyobozi bukwiye kugikemura, abashumba bakarekerekeraho kubazengereza bitwaza ubundi bubasha.
- Advertisement -
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW