Abaturage bo mu Tugari twa Gasakuza na Gakoro mu Murenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze barasaba guhabwa ingurane z’ibyabo byangijwe n’ikorwa ry’umuyoboro w’amashanyarazi wayazanaga muri utu tugari none umwaka urihiritse bakiruka inyuma y’ingurane.
Nyuma y’umwaka urenga batishyurwa ibyabo byangijwe kandi baranabaruriwe barasaba inzego bireba kubakurikiranira ikibazo mu maguru mashya bakishyurwa na bo bakabasha kwiteza imbere nk’abandi nk’uko babivuga.
Ubwo baganiraga na RBA, aba baturage bavuze ko kuba batarishyurwa ibyabo byangijwe bikomeje kubadindiza mu iterambere kandi imitungo yabo yangijwe yari mu byabatungiraga umuryango. Ni mu gihe abatemewe amashyamba aho umuyoboro wanyujijwe bavuga ko n’ashibutseho bayatema akiri ibitoke bityo ko ntacyo abamariye.
Umwe muri aba baturage ati “Bari bambariye 38, 700Frw kandi narayasinyiye, ikibazo kandi n’ibiti byange batemye nibyo nakuragaho ibyo gucana, kugeza n’ubu baraza bakabitema kuko badashaka ko bikura bikaba byabangamira umuyoboro.”
Undi na we ati “Njyee bambariye arenga ibihumbi 200Frw ariko narategereje narahabye. Aha ni ho nakuraga amafaranga y’ishuri y’abana nagurushije igiti. Badufashije bakaduha amafaranga yacu twabasha kubona uko twohereza abana ku ishuri.”
Hari umubyeyi uvuga ko na we hari imitungo ye yangijwe kuko hari n’amapoto yashinzwe mu mirima ye, bityo ngo n’igiti kizamutse na cyo baratema.
Ati “Bari bansinyiye ibihumbi 57Frw, njyewe harimo n’ipoto n’igiti kizamutse baraza bagatsinsura. Aya mafaranga batubariye tuba twarayabyaje umusaruro mu mwaka wose urenga bamaze batayishyura.”
Aba baturage bishyuza ingurane z’ibyabo byangijwe, bose bahuriza kuba bakemurirwa ikibazo mu maguru mashya maze bakishyurwa imyaka yabo yangijwe n’ikorwa ry’uyu muyoboro w’amashanyarazi.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gutanga ingurane mu Kigo cy’igihugu gishinzwe ingufu REG, Rutazigwa Louis, avuga ko kuba hari abaturage batishyurwa vuba byatewe n’Uturere tudatangira ku gihe urutonde rw’aba bagomba kwishyurwa, gusa ngo aba baturage bazishyurwa ingurane zabo nk’uko itegeko ribiteganya.
- Advertisement -
Ati “Byanga bikunda bagomba kubarirwa bagahabwa ingurane yabo ibakwiye nk’uko itegeko ribiteganya nibura igihe cya mbere cy’ingengo y’imari y’umwaka utaha baba bamaze gukemurirwa ikibazo. Twasabye Uturere ngo tuduhe intonde zose ariko siko byakozwe, ntitwabashije kugera ku ntego zacu kuko Uturere natwo tutatubaniye ngo twohereze intonde zose.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, yizeza abaturage bishyuza ingurane z’ibyabo bangijwe ko bagiye gukorana na REG bagahabwa ingurane zabo vuba.
Yagize ati “Ikibazo cyabo kigomba gushyirwa mu byihutirwa nabo babe bakemurirwa ikibazo, tugiye kuvugana na REG tubibutse ko ubusabe bw’aba baturage buhari bityo dusabe na bo ko bashyirwa mu bihutirwa bakemurirwe ikibazo.”
Ikigo cy’Igihugi gishinzwe gukwirakwiza ingufu REG, kigaragaza ko cyagejejweho urutonde rw’abaturage barenga 8000 bagomba kwishyurwa ingurane z’ibyabo byangijwe, aho barimo bakorerwa igenagaciro.
REG ivuga ko zimwe mu nzitizi ihura na zo harimo abajya kubarura ibyangijwe no kubigenera agaciro babura abaturage, abaturage batanga ibyangombwa bitari byo cyangwa bituzuye ndetse n’abishyuza kandi barishyuwe.
NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW