“Nibwo bwiza bwanjye”…Amabere ya Ariel Wayz yongeye kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga

Umuhanzikazi Ariel Wayz umaze kugaragaza ahazaza heza mu banyarwandakazi bari mu ruhando rwa muzika nyarwanda , yongeye gushotora abantu maze atuma bacika urondogoro nyuma yo kongera gushyira hanze ifoto yamamaza indirimbo ze nshya igaragaza amabere ye ari hanze.

                        Ariel Wayz amafoto yashyize hanze akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga

Ibi byabaye nyuma y’uko uyu muhanzi ateguje abakunzi be umushinga w’indirimbo esheshatu azashyirira hanze icyarimwe, ni umushinga yise “Love and Lust” ugenekereje mu Kinyarwanda bivuze ngo urukundo n’irari.

Ariel Wayz mbere yo gushyira hanze iyo foto, yabanjirijwe n’indi foto atamiye akarabo mu kanwa yambaye ishati idafunze ibipesu, iyo foto igaragaza n’akambaro k’ibanga.

Ifoto ya kabiri yaje mu myambaro y’iyambere ariko itandukaniro riba ko kwa kuboko kwari gufashe mu kimbo cy’ibipesu kwari gufashe ka karabo kari kashyizwe hagati y’amabere. Maze nawe ati “Niba utabyumva byibagirwe”

Aya mafoto yashyiraga ku rubuga rwe rwa Instagram yakomeje gushyirwaho, iya gatatu yari nk’iya kabiri, itandukaniro riba amagambo ayiherekeje, aho yagize ati “Ndi njye wa nyawe, ubwo nibwo bwiza bwanjye.”

Indi yakurikiyeho ni ifoto y’integuza ya EP Love and Lust, igaragaza indirimbo esheshatu agiye gusohora, maze nayo ati “Nkeneye comments 60 ubundi ngahita mbaha Cover.”

Bidatinze Cover yari ateguje yashyize ijya ahagaragara, maze abantu bashidukira hejuru kubera ubwambure bw’uyu mukobwa bwari hanze uko bwakabaye, amabere yose hanze hejuru atambaye uretse utuntu twari duhishe imoko z’amabere. Maze aba abwiye abakunzi be ko EP ye ijya hanze mu minsi itanu iri imbere.

 Abantu bacitse ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga…..

Nyuma y’uru ruhererekane rw’amafoto, abantu bihutiye kugira icyo bavuga maze dore bamwe ngo baramunega, abandi nabo barimo n’umuhanzi Juno Kizigenza wavuzwe mu rukundo na Ariel Wayz ndetse bagakorana n’indirimbo bakayikurikiza imitima. Ubwo bamwe niko bavugaga bati harahiye noneho byanyabyo.

- Advertisement -

Bimwe mu bitekerezo byatanzwe ni icy’uwitwa Shyakadivin ati “Twikira rubanda nibamara kukurunguruka bazagucikaho bose.” Rutangengwa Aimable we ati “Ese ko uzi kuririmba ningombwa ukore hit wiyambitse gutya.”

Aya mafoto uko ari atanu abantu bayavuze karahava bamwe ariko bamunnyega abandi bamushima, yose hamwe akaba afite ubutumwa buyavugaho “comments” burenga 1000.

Ariel Wayz ni umunyarwandakazi umaze igihe kitari kirekire mu muziki nyarwanda, yamenyekanye mu ndirimo zitandukanye nka Aways afatanyije na Juno Kizigenza, ndetse agaragara no mu mashusho y’indirimbo Birenze ya Juno Kizigenza.

Nyuma yo gushyira hanze aya mafoto, benshi mu bakunzi be batanze ibitekerezo birimo ibimushima n’ibimunenga.
uyu muhanzi akaba agiye gushyira hanze indirimo 6 icyarimwe
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW