Niyonzima Sefu yongeye gusaba imbabazi habura iminsi mike hagahamagarwa abazakinira Amavubi

webmaster webmaster

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi Niyonzima Olivier, nyuma yo guhagarikwa mu ikipe y’igihugu ashinjwa imyitwarire mibi akaza gusaba imbabazi muri uko kwezi, kuri iki Cyumweru tariki ya 26 yongeye kwandika asaba imbabazi.

Niyonzima Olivier Seif bagenzi be bagiye ku kibuga cy’indege batari kumwe na we (Archive)

Tariki 16 Ugushyingo 2021 ni bwo ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” bwatangaje ko bwahagaritse mu ikipe y’Amavubi Niyonzima Olivier Sefu, azira imyitwarire mibi yamuranze nyuma y’umukino wabereye muri Kenya tariki 15 Ugushyingo, 2021.

Ku wa  Gatandatu tariki ya  26 Ugushyingo 2021, ni bwo Sefu yaje kwandikira FERWAFA asaba imbabazi Abanyarwanda ndetse anemera amakosa yakoze yatumye ahagarikwa mu ikipe y’igihugu, anatangaza ko iyi myitwarire yamuranze itazongera kumugaragaraho.

Nyuma y’iminsi 30 asabye imbabazi kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Ukuboza 2021, yongeye gusaba imbabazi.

Ibaruwa ya Niyonzima Olivier Sefu igira iti :

“Muyobozi, mbandikiye iyi baruwa ngira ngo nsabe imbabazi Abanyarwanda bose muri rusange, abatoza, abakinnyi ndetse n’abayobozi bose twari kumwe ubwo twajyaga gukina umukino n’Ikipe y’Igihugu ya Kenya.

“Mu by’ukuri muyobozi, ubwo twari muri Kenya, nagaragaje imyitwarire itari myiza ihabanye n’indangagaciro tugenderaho mu Ikipe y’Igihugu, ndenga ku mabwiriza twari twahawe n’abari batuyoboye ndetse binamviramo guhabwa ibihano.

Nsabye imbabazi Abanyarwanda bose ndetse mbizeza ko imyitwarire yangaragayeho itazongera ukundi, nkaba niteguye gukorera igihugu cyanjye nk’uko byari bisanzwe.”

Niyonzima Olivier Sefu yongeye gusaba imbabazi mu gihe habura iminsi itatu kugira ngo umutoza mukuru w’Ikipe y’igihugu ‘‘Amavubi’’ Mashami Vincent ahamagare abakinnyi kuko byari biteganyijwe ko bazahamagarwa hagati ya tariki ya 29-30 Ukoboza, 2021 bukeye bwaho bagahita batangira umwiherero, bitegura imikino ya gicuti.

- Advertisement -

Amavubi azakina imikino ya gicuti irimo uwa Guinea tariki ya 2 Mutarama 2022, ndetse na Senegal tariki 4 Mutarama 2022, iyi mukino yombi izabera kuri Stade Amahoro.

Niyonzima Olivier ‘Seif’ yamenyekanye cyane akinira Rayon Sports hagati ya 2015 na 2019, akaba yarayigezemo avuye muri Isonga FC.

Uyu wakiniye APR FC mbere yo kujya muri AS Kigali abarizwamo uyu munsi, akinira Ikipe y’Igihugu guhera mu 2017, aho amaze kugaragara mu mikino 21, atsinda ibitego bibiri.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW